Print

Ndimbati waciye ibintu kubera kwambara ingutiya y’abagore yahishuye ko hari ibindi agiye gukora

Yanditwe na: Martin Munezero 20 September 2019 Yasuwe: 3779

Uwihoreye Moustafa uzwi nka Ndimbati avuga ko nibiba ngombwa azashyiraho ibisage by’aba rasta bita dreads. Ngo nta mategeko abihana kandi nta muco nyarwanda byica.

Ndimbati avuga ko nk’umukinnyi wa filime wabigize umwuga ashobora kwambara cyangwa kwirimbisha bitewe n’icyo ashaka gukina.

ubwo aheruka kugaragara yambaye ijipo n’udufata amabere y’abagore (soutien gorge). Hari mu gakino ka 108 ka filime z’uruhererekane zitwa Papa Sava.

Avuga ko icyo ari cyo cyose kitamubangamiye kandi ntikibe kinyuranye n’Umuco nyarwanda yagikora mu gihe ari gukina film kuko ari wo mwuga yiyeguriye.

Ati “Dreads nshobora kuzishyiraho kuko ntabibujijwe, bitwaye iki se? Nta tegeko ririho rihana uzifite, kandi ntaho bivugwa ko bitemewe mu muco nyarwanda.”

Akomeza ashimangira ko ikibi ari uko wakwamamara mu bibi ngo kandi nta kibi yakoze.


Comments

NDIMBATI 20 September 2019

Aratwite ndabona akujije akabenzi kamuteyinda