Print

Umufana yaciwe ukuboko n’ibishashi yashatse guturitsa afana ikipe ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2019 Yasuwe: 3483

Abafana bagera kuri 50 ba Athletico Paranaense baherekeje ikipe yabo ku kibuga cy’indege mu rwego rwo kuyifuriza intsinzi ariko umwe muri bo ntiyabashije gusubira mu rugo kuko igishashi yari yitwaje ngo aze kugituritsa afana iyi kipe cyaturikije ukuboko kwe kuracika.

Abafana ba Athletico bavuze ko uyu mufana wacitse ukuboko yitwa Wesley Pontes ndetse ngo numwe mu bafana bazwi cyane.

Iyi kipe yaherekejwe na Wesley Pontes na bagenzi be 49 ubwo yari igiye guhangana na Internacional mu mukino wa nyuma wo kwishyura w’igikombe cya Brazil.

Pontes yahise ajyanwa ku bitaro byo hafi y’ikibuga cy’indege gusa abanyamakuru bavuze ko n’igice cy’uku kuboko kwasigaye nako kwaciwe n’abaganga.

Pontes akimara kubura ukuboko kwe yagize ati “Ku munsi w’ejo nzabagwa ukuboko ariko turacyari mu ntambara.Muzane icyo gikombe basore.”

Umwe mu bari hafi y’uyu mufana yavuze ko iki gishashi cyaraturitse agira ngo n’igisasu gituritse arebye abona gitwaye uyu ukuboko k’uyu mugabo.

Nubwo Pontes yacitse ukuboko,ikipe ye ya Athletico Paranaense ntiyamutengushye kuko yatsinze uyu mukino ibitego 2-1 byiyongera kuri 1-0 yari yatsinze mu mukino ubanza.