Print

Perezida Kagame yashyizeho abasenateri 4 barimo Nyirasafari na Mukabaramba Alvera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 September 2019 Yasuwe: 4034

Kuwa mbere tariki 16 Nzeri 2019, hirya no hino mu turere hazindukiye amatora y’abakandida Senateri, bagomba guhagararira intara n’umujyi wa Kigali bagombaga kwiyongeraho abandi basenateri babiri bazahagararira za kaminuza, umwe uhagarariye iza Leta n’undi uhagarariye izigenga.

Hari kandi abasenateri umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika, ariko abanza gutanga bane, abandi bane bakazaza nyuma y’umwaka.

Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80 igika cya mbere, agace ka 2, n’igika cya 5, none ku wa 20 Nzeri 2019,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abasenateri bakurikira:

1. Dr Iyamuremye Augustin
2. Mrs Nyirasafari Esperance
3. Mr Habiyakare Francois
4. Dr Mukabaramba Alvera.

Uretse aba basenateri 4 Nyakubahwa perezida Kagame yashyizeho,hasigaye abandi 4 bazinjira muri sena nyuma y’umwaka.Abasenateri 4 bazarangiza manda yabo umwaka utaha kuko bashyizweho manda imaze umwaka itangiye. Abo ni Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite.

Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu #Rwanda ryatoye Nkunsi Juvénal wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) na Uwamurera Salama wo mu ishyaka Ntangarugero muri Politiki (PDI) nk’abazabahagararira muri Sena.

Prof. Niyomugabo Cyprien niwe watorewe guhagarira Kaminuza n’amashuli makuru bya Leta.

Prof. KANYARUKIGA Ephrem ni we watorewe guhagararira Kaminuza n’amashuri makuru byigenga muri Sena.

Dore urutonde rw’abakandida senateri batowe n’intara bazaba bahagarariye muri Sena y’u Rwanda:

Amajyepfo hatowe:

1.Umuhire Adrie
2.Uwera Pélagie
3.Nkurunziza Innocent

Uburengerazuba hatowe:
1.Mureshyankwano Marie Rose
2.Havugimana Emmanuel
3.Dushimimana Lambert

Uburasirazuba hatowe:

1.Nsengiyumva Fulgence
2.Bideri John
3.Mupenzi Georges

Amajyaruguru hatowe:

1.Nyinawamwiza Laetitia
2.Habineza Faustin

Mu mujyi wa Kigali hatowe Ntidendereza William



Nyirasafari na Mukabaramba bagizwe abasenateri