Print

Umuraperi Fireman mu rubyiruko 1,678 rwasoje amasomo rwari rumazemo umwaka mu kigo cy’Iwawa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 September 2019 Yasuwe: 1759

Uyu munsi ni bwo urubyiruko rusaga 1,678 barimo n’umuraperi Fireman basoje amasomo, bakaba bahawe n’impamyabumenyi z’ibyo bize.

Muri Kamena 2018 ni bwo Fireman yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge harimo na Mugo(heroine), nyuma yaje guhita atwarwa Iwawa mu rwego rwo kumufasha kureka ibiyobya bwenge biba byarabagize imbata.

Muri iki kigo cy’Iwawa abajyanyweyo bahigira imyuga itandukanye, ububaji, ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi, uyu muraperi mugihe yari amaze Iwawa, Fireman yagaragaye mu ndirimbo yitwa ’Ntarirarenga’ yahuriyemo na Jay C ndetse na Safi Madiba.

Kenshi abahanzi baririmba injyana ya HiHop bagaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye mu buzima ariko bakagira isoko y’aho bavoma bitekerezo, Fireman na we isoko y’inganzo ye ni ubuzima yabayemo ndetse n’ubwo abamo kugeza ubu.

Nubwo mu muziki we yibanda ku buzima yakuriyemo, hari zimwe mu ndirimbo ze akora abikomoye ku buzima rusange bwa buri munsi abantu babamo zagiye zikundwa na benshi bakunda umuziki nyarwanda n’injayana ya HipHop.

Fireman kenshi avuga ko kimwe mu bimukomeza ari izina “Fireman” izina akoresha mu mu muziki we , agikorera muri Super Level yavuze ko izina rye rifite aho rihurira n’imyemerere ye ndetse ko aribonamo imigisha myinshi.

Mu buto bwe Fireman ntiyigeze atekereza ko yazavamo umuraperi ukomeye ahubwo yatekerezaga ko azaba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye, umuteramakofe cyangwa umukinnyi wa filime.

Mu ndirimbo ze zose, Fireman akunda ‘Mama Rwanda’ kuko ivuga ikanataka ubwiza bw’igihugu cye. Kenshi yagiye yumvikana mu bitangazamakuru mbere atarajyanwa Iwawa avuga ko mu buzima bwe umuntu afata nk’icyitegererezo ari Perezida Paul Kagame ndetse afite icyifuzo gikomeye cyo kuzahura na we.

Abasoje amasomo kuri uyu wa Gatanu ni icyiciro cya 18; bahawe impamyabushobozi z’amasomo y’igororamuco n’imyuga bahuguwemo bari bamaze umwaka biga.