Print

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2019 Yasuwe: 4575

Georgina Rodriguez yifotoje aya mafoto ubwo yari yitabiriye Sesderma awards mu mujyi wa Madrid muri Espagne kuwa Kane w’iki cyumweru.

Aya mafoto agiye hanze nyuma y’aho Cristiano Ronaldo avugiye ko gutera akabariro n’uyu mukunzi we bimurutira gutsinda ibitego kandi benshi bazi ukuntu uyu munya Portugal akunda igitego bidasanzwe.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Piers Morgan,Cristiano Ronaldo yavuze ko igitego yakunze kurusha abandi ari icyo yatsinze Buffon yikaraze mu kirere ariko ngo gutsinda ibitego ntibimurutira gutera akabariro na Georgina Rodriguez.

Yagize ati “Oya ntaho bihuriye n’umukunzi wanjye Geo.”

Ronaldo yavuze ko yifuza gushyingiranwa na Georgina Rodriguez ndetse ngo na nyina Dolores Aveiro yavuze ko abyifuza.