Print

Uganda Airlines igiye gutangira gukorera ingendo mu Rwanda nyuma y’isinywa ry’amasezerano yo muri Angola

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2019 Yasuwe: 2857

Uganda Airlines yiyemeje ko guhera mu Ukuboza uyu mwaka indege zayo zizatangira gukorera ingendo mu Rwanda nkuko na Rwandair isanzwe ihagera.
Iyi kompanyi y’indege yavuze ko iri mu biganiro n’imijyi itandukanye muri Afurika irimo na Kigali kugira ngo indege zayo zijye ziyerekezamo.

Umuvugizi wa Uganda Airlines ,Jennifer Bamuturaki, yabwiye Chimpreports ko iyi kompanyi yari ifite gahunda yo kwerekeza mu Rwanda ariko umubano mubi wari hagati y’ibihugu byombi urabikerereza gusa ngo ubu ikibazo cyarakemutse.

Yagize ati “ Nibyo koko umubano mubi wari hagati y’u Rwanda na Uganda waradutegushye ariko ubu byarakemutse.

Twari dusanzwe dufitanye amasezerano y’imigenderanire y’indege na Kigali mbere y’uko ibibazo bya dipolomasi bivuka. Ni yo mpamvu mubona RwandAir ikiza muri Uganda.”

Bamuturaki yavuze ko bakinoza ingendo za Kigali na Johanesburg ariyo mpamvu bazakora ingendo za mbere muri iyi mijyi mu Ukuboza.

Yagize ati “Kigali ntituzajyayo mu kwezi gutaha. Tugiye kujya Bujumbura na Kilimandjaro na Mombasa kuwa 11 Ukwakira. Kigali na Johanesbourg ni muUkuboza. Twamaze gusaba impapuro zitwemerera gukoresha iyi mihanda,dutegereje igisubizo.”

Kuba Uganda Airlines yiteguye gukorera ingendo I Kigali ni ikigaragaza ko amasezerano ya Angola ari mu nzira nziza ku buryo mu minsi mike aratangira gushyirwa mu bikorwa.Uganda Airlines yari imaze imyaka isaga 20 idakora.