Print

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageneye ubutumwa bukomeye abakinnyi bayo yahuye nabo bwa mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2019 Yasuwe: 6150

Uyu mutoza w’imyaka 47 yabwiye abakinnyi ko yari asanzwe abizi neza ko Rayon Sports ari ikipe ifite abafana benshi muri Afurika y’Iburasirazuba ariyo mpamvu aje gufatanya n’abakinnyi gushaka umusaruro.

Martinez wahise yerekeza mu mwiherero ikipe irimo mu Karere ka Ngoma,yabwiye abakinnyi ko bakorera hamwe nk’ikipe ubundi bakegukana ibikombe.

Yagize ati " Nidukorera hamwe ntacyo tutazageraho. Rayon Sports ndayizi ko ari ikipe ikomeye kandi y’abafana. Nanjye ndi umutoza mwiza witeguye gukorana namwe tukagera kuri byinshi, tugahesha ibyishimo abafana.

Tuziko ari ikipe ifite abafana benshi mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse no muri Afurika irazwi, tugomba rero kubizirikana no kubiha agaciro, dukina umukino mwiza kandi utanga umusaruro."

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko mu kujya gutoranya uyu mutoza babanje kubikorana ubushishozi ari nayo mpamvu babaye bitonze kumutangaza.

Yagize ati " Muziko Rayon SPorts ihinduye abatoza inshuro nyinshi mu gihe gito. Mu gutoranya umutoza mushya twagombye kwitonda kugira ngo dushake umutoza mwiza, kandi twabigezeho nubwo abantu benshi bakomeje kubyibazaho.

Umutoza Martinez n’abakinnyi bagiye gukomeza gukorera umwiherero mu karere ka Ngoma aho bazagaruka i Kigali mu mpera z’uku kwezi bagiye gukina na AS Kigali tariki ya 1 Ukwakira ku mukino wa Super Cup.




Martinez yasabye abakinnyi ba Rayon Sports ko basenyera umugozi umwe mu gushaka ibikombe

AMAFOTO: RWANDA MAGAZINE