Print

Patriots yakoze ibitangaza byari bimenyerewe mu makipe akina NBA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2019 Yasuwe: 1411

Ibi bitangaza bitari bisanzwe mu Rwanda,byaryoheye abakunzi b’uyu mukino mu Rwanda ariyo mpamvu batahwemaga kuza muri Kigali Arena baje kwihera ijisho aya makipe yombi yagaragaje urwego rwo hejuru cyane.

Bijya gutangira,Patriots niyo yatangiye itsinda umukino ufungura uru ruhererekane rw’imikino ya nyuma wakinwe ku munsi wa mbere w’ifungurwa rya Kigali Arena ariko ntiyaje guhirwa n’imikino yakurikiyeho kuko yatsinzwe 3 yikurikiranya.

Ubwo FERWABA yagaruraga imikino muri Kigali Arena,Patriots yongeye kwigaragaza cyane itsinda REG BBC uruhenure birangira inayitwaye iki gikombe.

Mu mukino wa Kamarampaka waraye ubereye muri Kigali Arena wagombaga kugaragaza uwegukana igikombe cyane ko amakipe yombi yanganyaga imikino 3-3 yatsindaye,Patriots BBC ikomeje kwigarurira abafana yatsinze REG BBC amanota 65-59.

Abakinnyi barimo Ndizeye Dieudonné na Hagumintwari Steven bagoye bikomeye REG BBC bituma agace ka kabiri karangira Patriots BBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 12 (35-23).

Patriots yakoresheje neza amahirwe yose yabonaga mu gihe REG BBC yahushaga uburyo bwinshi yagerageje mu nkangara ya mukeba.

REG BBC yagowe cyane na Kigali Arena,yananiwe kwambura Patriots igikombe cya shampiyona yayitwaye mu mwaka ushize.

Patriots yisubije igikombe cya Shampiyona ya Basketball yahise ikatisha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rizaterwa inkunga na NBA.

Umukinnyi Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC yatsinze amanota 22 muri uyu mukino mu gihe Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wa REG BBC yatsinzemo 13.

Uko uduce twose twagenze:

Q1: REG BBC 10-10 Patriots BBC
Q2: REG BBC 23-35 Patriots BBC
Q3: REG BBC 42-48 Patriots BBC
Q4: REG BBC 59-65 Patriots BBC

Mu bakobwa igikombe cya shampiyona cyegukanwe na APR BBC itsinze The Hoops.