Print

Miss Ingabire Habibah wakoze ubukwe wenyine nta mugabo,impamvu yamenyekanye yabimuteye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 September 2019 Yasuwe: 10788

Ubukwe bwa Habibah yagerageje kubugira ibanga ku buryo gutumira yatangiye kubikora ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019 ari nabwo amakuru yabwo yatangiye kujya hanze.

Iri banga ryanakomeje no ku munsi w’ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019. Nta munyamakuru wari wemerewe kubutaha ndetse n’abagerageje kuhagera amafoto bafotoye bahise bayasibishwa.

Kuba umugabo atari ahari ntibyabujije ubukwe kuba, hatangajwe ko umugabo wa Habibah yahuye n’ikibazo cy’indege ku buryo atabashije kwitabira ubukwe bwe. Ikindi cyagizwe ibanga ni igihugu uyu mugabo akomokamo ndetse n’aho yari guturuka aza mu Rwanda.

Umugabo we bivugwa ko ari umuherwe witwa Muhammed Abdul-Nur utabashije kuhagera yahagarariwe.

Ubu bukwe bwabereye mu rugo aho uyu mugabo yaguriye Habibah inzu azanabamo. Ababwitabiriye bahawe amabwiriza ko batagomba gufotora niyo yaba telefone.

Ubu bukwe bwatashywe n’abantu batarenga ijana, nta mukobwa n’umwe witabiriye Miss Rwanda cyangwa bamenyaniye mu marushanwa y’ubwiza yigeze atumira, abantu yatumiye b’ibyamamare ni Uncle Austin na Muyoboke Alex gusa.

Gufata amafoto ntibyari byemewe ku buryo n’aya telefone byari bigoye

Ubukwe Habibah yakoze ni umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n’amahame y’idini ya Islam abarizwamo.

Nk’uko amakuru ava imbere mu nshuti ze abihamya ngo imihango ikurikira y’ubukwe iteganyijwe kuba mu Ukwakira mu 2019.


Comments

hmmm! 22 September 2019

ntabwo bizoroha... birakomeye!