Print

Umukino w’Agaciro wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC ukoze ku musifuzi mpuzamahanga Hakizimana Louis

Yanditwe na: Martin Munezero 22 September 2019 Yasuwe: 4285

Uyu mukino wabaye tariki ya 13 Nzeri 2019 warangiye Rayon Sports isezereye Police FC kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yari yanganyije 0-0.

Amakuru avuga ko uyu musifuzi wo hagati wayoboye uyu mukino yahagaritswe igihe kingana n’ukwezi bitewe n’ibyemezo bitandukanye yagiye afata muri uyu mukino byagaragaje kubogamira kuri Rayon Sports.

Amakuru avuga ko nyuma y’uyu mukino, Gasingwa Michel ukuriye komisiyo y’abasifuzi yagiye gufata amashusho kuri televiziyo imwe hano mu gihugu (tutari butangaze).

Nyuma yo gufata aya mashusho bakaba baragiye kuyasesengura maze basanga uyu musifuzi hari amakosa agera muri 3 yakoze.

Hari penaliti ya Police FC yanze ku ikosa ryakorewe Nshuti Dominique Savio mu rubuga rw’amahina, hari igitego cya Police FC yanze ndetse no kuba mu gihe cyo gutera penaliti umunyezamu Kimenyi Yves yarasohokaga akajya imbere y’umurongo akamwihorera.

Komisiyo y’abasifuzi bikaba bivugwa ko yafashe umwanzuro wo guhagarika uyu musifuzi mu gihe cy’ukwezi

Comments

lucien 22 September 2019

bamuhagarike burundu yo karibwa ni impyisi

John 22 September 2019

Uriya misifuzi nkeka ko kubera imvura amakosa yayakoze atabishaka. Kuko ndamuzi yanga Rayon
gusa yihangane Kandi azikosore

22 September 2019

Jye sindi umufana w’ayo makipe police fc na rayon spor, ariko uriya musifuzi hakizimana yasebesheje imisifurire y’abanyarwanda, ese ko bajya beguza ba meya na ba gitifu uriya babikoze ntibyagarura icyizere mu bakinnyi, abafana, ndetse n’abasifuzi bandi, uyu mugabo usibye n’amakosa yagaragaje nin’umugome, ese suko abanyarwanda bamaze kumenya akamaro k’umutekano, ugirango ntiyari ashoje intambara kuburyo abashinzwe umutekano bitari kuborohera kuyihagarika? ndangije nshimira ubuyobozi bwa police fc. abakinnyi, n’abafana bayo bose, ndetse n’aba rayon sport benshi byababaje kubwuwo musifuzi wababihirije umupira kandi nta kibazo bajya bagirana na police fc

kalisa 22 September 2019

iyo bageze kuri rayon barabahana bage babahana nokuyindi mikino