Print

Abakinnyi 11 Amavubi akoresha akina na Ethiopia bamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2019 Yasuwe: 3127

Amavubi arakinira na Ethiopia mu gace kitwa Mekelle kuri iki Cyumweru guhera Saa cyenda,araba adafite Haruna Niyonzima na Kimenyi Yves bafite ibyangombwa birimo amakosa.

Mashami Vincent arashaka kureba uko yakwitwara neza muri uyu mukino ubanza kugira ngo bizamworohere gusezerera Ethiopia mu mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 18 Ukwakira 2019.

Ubwo u Rwanda ruheruka gukinira muri iki gihugu cya Ethiopia nabwo mu gushaka itike ya CHAN 2018,Amavubi yahatsindiye ibitego 3-2, tariki ya 5 Ugushyingo 2017 abifashijwemo na Rutanga Eric,Hakizimana Muhadjiri na Biramahire Abeddy.

Abakinnyi 11 Amavubi arakoresha ahangana na Ethiopia uyu munsi:

1.Bakame (C)
2.Ombolenga Fitina
3.Imanishimwe Emmanuel “Mangwende”
4.Manzi Thierry
5.Mutsinzi Ange
6.Nshimiyimana Imran
7.Nsabimana Eric “Zidane”
8. Niyonzima Olivier “ Sefu”
9. Manishimwe Djabel
10.Iranzi Jean Claude
11.Sugira Ernest