Print

Undi mugore wahaye umugati Cristiano Ronaldo ashonje yabonetse amuvugaho amagambo akomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2019 Yasuwe: 7921

Ronaldo aherutse kuganira n’umunyamakuru Piers Morgan wa ITV akamuhishurira ko umugore witwa Edna na bagenzi be babiri bamuhaye imigati yo mu bwoko bwa hamburgers ubwo yari afite imyaka 12 yiga umupira mu ikipe ya Sporting CP.

Uyu rutahizamu uri mu ba mbere ku isi yavuze ko yabuze aba bagore batatu barimo uwo yavuze izina witwa Edna ngo abiture iyi neza bamugiriye cyane ko iyi resitora bakoreragamo hafi ya stade ya Sporting CP yaje gufungwa.

Nyuma y’iki kiganiro cyaciye ibintu,abagore babiri bamaze kuboneka barimo uyu Edna ndetse nundi witwa Paula Leca gusa umunyamakuru Piers Morgan yavuze ko uyu wa kabiri atari we Ronaldo ashaka.

Edna wavuzwe izina na Cristiano Ronaldo yamaze kuboneka ndetse yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru cya siporo muri Portugal.

Yagize ati “Ndishimye kandi ibi birerekana kwicisha bugufi kwe.Ntacyo ndicyo ku buryo yanzirikana muri ubu buryo.Ibyo byabaye kera cyane.Ndishimira urwego amaze kugeraho.Ntabwo nari nzi ko yakwibuka ikintu nka kiriya kimaze imyaka myinshi.Birerekana ukuntu ari umuntu ari umuntu mwiza,kuba abasha kwibuka akantu gato nka kariya.”

Amazina yose ya Edna ni Edna Carina Emanuel Caldas kuri ubu afite imyaka 36.Yatangaje ko yishimiye Ronaldo kuva umunsi wa mbere yazaga kuri resitora yakoragamo we na bagenzi be bakinanaga.

Cristiano Ronaldo yatangaje ko nabona aba bagore 3 azabatumira iwe mu mujyi wa Turin cyangwa i Lisbon bagasangira ndetse akabitura ineza bamugiriye.


Ibyo Cristiano Ronaldo yatangaje kuri Edna na bagenzi be bamuhaye imigati ashonje ubwo yari akiri umwana