Print

Tanzania:Umugabo w’umunyamerika yarohamye mu mazi arimo gusaba umukunzi we ko bashyingiranwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 September 2019 Yasuwe: 5954

Weber n’umukunzi we Kenesha Antoine bari barishyuye amajoro ane muri icyo cyumba kiri nibura muri metero 250 uvuye ku nkombe. Ni icyumba cyihagazeho mu biciro kuko kukiraramo ijoro rimwe ari $1700, aho kiri muri metero 10 mu mazi hasi.

Ku munsi wa gatatu muri ine bagombaga kuhamara, ubwo ni ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2019, wari umunsi udasanzwe ubwo Weber yifuzaga ko uwari umukunzi we ahinduka umugore we, yitegura kumusaba ko bashyingiranwa.

Mu gihe umukobwa yari mu cyumba cyo mu mazi gifite igice gikozwe n’ibirahuri, Weber yasohotse hanze yitwaje urupapuro ruriho amagambo y’urukundo, yarushyize mu ishashi ngo rudatoha. Yari yambaye amadarubindi atuma ashobora kureba mu mazi n’utuntu mu birenge dutuma yoga yihuta, gusa nta mwuka yitwaje.

Urupapuro yari yanditseho amagambo y’urukundo

Yinjiye mu mazi agera aho arebana n’umukunzi we wari wahimbawe, arimo kumufata amashusho anakubita agatwenge nk’uko bigaragara muri ayo mashusho yaje gushyirwa kuri Facebook.

Weber amuramburira rwa rwandiko ruriho amagambo agira ati “Ntabwo nshobora gukomeza guhumeka ngo nkubwire ibintu byose nkunda kuri wowe. Ariko ibyo nkunda kuri wowe ngenda ndushaho kubikunda buri bunsi!”


Yarahindukije amwereka ahanditse ngo “Wakwemera kumbera umugore? Twashyingiranwa?” Ahita anamwereka impeta yari afite mu mufuka w’ikabutura, gusa ukabona ko asa n’urimo kubura umwuka, ahita ava kuri camera. Ni naho ubuzima bwe burangirira!

Nk’uko Antoine yabivuze mu magambo yanditse kuri Facebook, yagize ati “Ntabwo wabashije kuva muri ubwo bujyakuzimu, bityo ntabwo washoboye kumva igisubizo cyanjye, Yego, Yego, yego inshuro miliyoni, nzashyingiranwa nawe!!”

“Ntabwo wabashije kwishimira intangiriro y’ubuzima bwacu tubana ubuziraherezo, kuko umunsi mwiza uruta indi mu buzima bwacu wahindutse umubi kuruta indi, mu buryo umuntu adashobora kwiyumvisha.”

Inzu babagamo iri mu mazi hagati

Uyu mukobwa yavuze ko agomba guhangana n’ibi bihe, kandi ko azahora azirikana ko mu bihe byabo bya nyuma basangiye ibyishimo by’igisagirane.


Comments

IPNO 23 September 2019

Nubwo ntawa kwishimira ko umuntu yapfuye kuko twese tuzapfa kandi hagomba kugira ibidukura kuri iyisi.Ariko kandi umuntu asigaye yibaza imirengwe isigaye iba kuri iyisi bikamuyobera rwose.Iyo umuntu yiyemeza kujya kuba mumazi noneho akarengwa akava munzu akajya munyanja rwagati ngo agiye kwishimisha ubwo koko ubwonko buba bwagannye hehe.Imana yaturemeye isi kugirango tuyitureho hanyuma iremera amafi nibindi bisimba amazi ninyanja nabyo kugirango bibe ariho bitura.Iyo umurengwe wateye abantu rero bahindura Principal y’Imana bakabigira imbusane ariko kandi Imana ntitinda kubereka ko bibeshye.Iyisi isigaye ifite ibintu utekereza bikakuyobera rwose.Ngaho abagiye kwifata ama Selfie kumisozi bakahasiga ubuzima,abagiye gukina nintare zikabacamo kabiri.Yewe Isi igeze kwiherezo ndabarahiye pe.


gatare 22 September 2019

Birababaje.Ariko sinkeka ko n’ubundi bari kuzabana akaramata.Ingo nyinshi z’iki gihe zisenywa nuko baba barabanje kuryamana mbere y’ubukwe.N’aba byari ukwishimisha gusa.Mu gihe Imana ishaka ko abashakanye baba umwe nkuko Intangiriro 2:24 havuga,usanga ingo nyinshi zisenyuka ku bwinshi,ahanini kubera ubusambanyi.Kutumvira Imana,nibyo bituma iyi si yacu iba mbi.Reba intambara,ruswa,akarengane,ubusambanyi,ubujura,etc...Niyo mpamvu Imana yashyizeho umunsi w’imperuka ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.