Print

Rwamagana: Gitifu wakubise abaturage abaziza kudatanga ubwisungane yegujwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 September 2019 Yasuwe: 3050

Muri iki cyumweru bamwe mu baturage bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko abatarishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza Havugimana abakubita, bagasaba ko inkoni zasimbuzwa ikindi gihano.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bubinyujije ku rubuga rwabwo rwa Twitter,bwatangaje ko bwamaze guhagarika uyu muyobozi nyuma yo gukurikirana iki kibazo bwizeza ko buzakomeza kwimakaza “imiyoborere myiza iteza imbere abaturage.”

Akarere kagize kati “Nyuma yo gukurikirana imikorere y’uyu munyamabanga nshingwabikorwa ushinjwa guhutaza abaturage, yahagaritswe mu nshingano! Nk’ubuyobozi bw’Akarere, tuzakomeza guteza imbere imiyoborere myiza iteza imbere abaturage.’

Comments

22 September 2019

keretse niba afite andi makosa aliko abantu bafite ubushobozi aho kwishyura mutuel bakayajyana mutubari bafite abagore nabana uretse gukubitwa ahubwo bakanafunzwe nubwo byaba yabikoze kunyungu zimiryango yabo si kunyunguze uzi kubona. abantu bapfira mungo abagabo bataha basinze!

gakuba 22 September 2019

alexi 22 September 2019

hhhh keretse uwabajyeza mumurenge wakibumbwe inyamagabe mukareba kuntu birirwa bafata abaturajye babaziza kontamituwere bafite?