Print

Eddy Kenzo yasabye ikintu gikomeye abakunzi be nyuma yo gutwarwa umugore n’umuganga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2019 Yasuwe: 3086

Uyu muhanzi wababajwe n’uko uyu mugore we bari bafitanye umwana yamutaye akisangira Dr Hamza Sebunya,yanditse kuri Twitter ye amagambo agira ati “Munsengere” arangije ashyiraho agatima inyuma n’utundi tu emojis tugaragaza ko ababaye.

Eddy Kenzo wamenyekanye mu ndirimbo nka Stamina,Sitya Loss n’izindi,aherutse kugarukwaho mu binyamakuru bitandukanye ubwo yandikiraga uyu mugore we Rema ibaruwa yuzuyemo amarangamutima nyuma yo kumuta akisangira umuganga.

Uyu Dr Hamza Sebunya uvura abagore imyanya myibarukiro ndetse akabagira inama ku byerekeye ibitsina, yari amaze igihe avura Rema ariko yaje kwivugana uyu murwayi yavuraga amugira umugore amwambura umugabo we Eddy Kenzo.

Nkuko bivugwa mu binyamakuru byo muri Uganda,nyuma y’aho Rema aviriye mu rugo rwa Kenzo arimo kwitegura gukora ubukwe gakondo na Sebunya buzwi nka Kwanjula mu Ugushyingo uyu mwaka.

Nubwo Dr Hamza Sebunya ateganya gushyingiranwa na Rema yambuye Kenzo,hari andi makuru avuga ko uwahoze ari umugore we Habiba amumereye nabi amushinja kwanga gutanga indezo y’umwana babyaranye ubu ufite imyaka 6.

Kenzo yibukije Rema ko atigeze amuca inyuma ndetse ntacyo atamuhaye yemwe ngo yanamwandikiye indirimbo zamugize icyamamare ariyo mpamvu akwiriye kwisubiraho akagaruka bakabana.