Print

Burera:Umwarimu yashukishije amanota umunyeshuli amutera inda

Yanditwe na: Martin Munezero 23 September 2019 Yasuwe: 6366

Uyu mwarimu bivugwa ko yashukishije uriya mwana amanota akamusambanya ndetse akamutera inda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu karere ka Burera ruvuga ko ISHIMWE Wellars w’imyaka 31 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa gatanu tariki ya 20 Nzeri.

Akekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga Ubugenge, mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye rya G.S.Runaba.

Amakuru dufite avuga ko mu kwezi kwa Kanama 2019 ari bwo mwarimu yasambanyije uriya mwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, ngo yamushukishije amanota.
Uko kumusambanya byaje kuvamo no kumutera inda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste yadutangarije ko bari gukora dosiye y’uyu mwarimu akazayishyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cya vuba.

Bernard Zikora umuyobozi wa ririya shuri yatubwiye ko na bo amakuru y’uko umwarimu bakoresha yateye inda uriya munyeshuri batari bayazi.

Yagize ati “Yazaga kwigisha nk’abandi barimu, iby’iyi myitwarire ntabyo twari tuzi. Tugiye gukorana inama n’abarezi n’abanyeshuri mu rwego rwo kubashishikariza kwitwararika birinda ingeso mbi nk’izi.”

Nubwo ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko nta makuru bwari bufite kuri iyi myitwarire mibi ya mwarimu, andi amakuru aturuka mu bamuzi avuga ko hari n’undi mwana yigeze gusambanya atorokera muri Uganda.

ISHIMWE Wellars aramutse ahamwe n’iki cyaha akurikiranyweho, ingingo ya 133 yo mu gitabo kirimo ingingo zihana ibyaha mu Rwanda, ihana iki cyaha iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenza imyaka 25.


Comments

JEAN ,NSHIMIYIMANA 9 November 2019

UYUMWARIMU ,AHANWENAMATEGEKO


ngabonziza 9 October 2019

muraho? mbega umwarimu gito nahanwepe


23 September 2019

Uwo.mwarimu.aragayitsepe.ntaho.ataniye.nabarimu.barigukubita.abana.babaziza.ubusa.ariko.ndasaba.abashinzwe.uburezi.mumashuri.mutuvuganirire.ababyeyi.bagiye.kutumugariza.abana.mudufashe.nyagatare.murirukomo.ya.2.


Mutoni.wase. 23 September 2019

Uwo.mwarimu.aragayitsepe.ntaho.ataniye.nabarimu.barigukubita.abana.babaziza.ubusa.ariko.ndasaba.abashinzwe.uburezi.mumashuri.mutuvuganirire.ababyeyi.bagiye.kutumugariza.abana.mudufashe.nyagatare.murirukomo.ya.2.