Print

Umunyarwandakazi Teta Sandra yahagaritswe ku kazi mu kabari yakoragamo muri Uganda kubera imyitwarire ye

Yanditwe na: Martin Munezero 23 September 2019 Yasuwe: 5628

Uyu mukobwa yari asigaye abarizwa mu gihugu cya Uganda aho yari amaze umwaka wose ategurira ibitaramo mu kabari ka Hideout kari mu mujyi wa Kampala, ubu akaba yamaze guhabwa ibaruwa imuhagarika.

Teta Sandra yatangiye gukorera muri aka kabari muri 2018, aho yakoreragamo igitaramo buri wa Gatatu yise ’Wednesday Boss Lady’.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Teta Sandra yashyizeho itangazo mu rurimi rw’icyongereza avuga ko bahisemo guhagarika iki gitaramo cya ’Wednesday Boss Lady’ yakoreraga muri Hideout, ahandi agiye kukimurira azahavuga mu minsi ya vuba.

Yagize ati“Misstee creations and Marketing irifuza kumenyesha abakiriya bayo bose ko igitaramo cyacu cy’Ijoro ry’uwa Gatatu ’Wednesday Boss Lady’ cyaberega kuri Hideout Lounge Lugogo cyahagaze kuva tariki ya 18 Nzeri 2019, ahandi kigiye kubera muzahamenyeshwa.”

Uyu mukobwa akaba yashimiye aka kabari ka Hideout mu gihe cy’umwaka bamaze bakorana.

Amakuru yemeza ko aka kabari ariko kafashe iya mbere gahitamo gutandukana n’uyu mukobwa bitewe n’imyitwarire ngo idasanzwe yari amaze iminsi agaragaza bivugwa ko yabangamiraga abakiriya.

Teta Sandra muri iyi minsi akomeje kuvugwa mu rukundo rukomeye n’umuhanzi Weasal wamenyekanye mu itsinda rya Good Lyfe,yahoze afatanyamo na nyakwigendera Mowzey Radio.

Kugeza ubu urukundo rw’aba bombi rumaze kumenyekana mu bakunzi babo bose, dore ko buri umwe muri bo akora iyo bwakabaga akagaragariza imbaga z’aba bakurikirana imbaraga urukundo ruri hagati yabo rufite.