Print

Umunyemari Habumugisha nyiri Goodrich TV uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame yarekuwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2019 Yasuwe: 4126

Uyu munyemari washinze Goodrich TV,aregwa ibyaha bitatu birimo n’icyo gukubita Kamali Diane Kuwa 16 Nyakaga 2019 yarangiza akanamena telefoni ye.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Nzeri 2019,Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yavuze ko ibyaha Habumugisha aregwa nta na kimwe cyarenza imyaka itanu y’igifungo ariyo mpamvu amategeko amwemerera gukurikiranwa adafunze.

Umucamanza yavuze kandi ko Habumugisha afite abantu bamwishingiye kandi yatanze ingwate y’imitungo ye.

Kamali yashyize kuri Twitter amashusho yafashwe na CCTV avuga ko ari ay’iri hohoterwa yakorewe, ariko hashira amezi abiri atarabona ubutabera,bituma abimenyesha perezida Kagame,Jeannette Kagame n’abandi.

Perezida Paul Kagame nyuma yo kubona ubu butumwa,yasubije Diane Kamali kuri Twitter ko "yatangajwe no kumva ko ubugenzacyaha bwaregewe ariko ntibugire icyo bukora, amwizeza ko ikibazo cye kigomba gukurikiranwa, ari nabwo uyu Habumugisha yahise atabwa muri yombi.

Kuwa Gatanu taliki ya 13 Nzeri 2019, nibwo Dr Francis Habumugisha yagejejwe imbere y’ubutabera yiregura avuga ko urushyi yakubise Kamali ari agashyi gato katamubabaje ndetse yemeza ko yamuguriye telefoni ye yavunye amafaranga aruta ayo yayiguze.

Habumugisha yavuze ko aba bakobwa babiri bahanganye mu bucuruzi bwa Alliance Motion bashakaga kumugambanira ngo afungirwe muri Uganda kuko ngo bagiye baha abayobozi b’iki gihugu amafoto ari kumwe n’abo mu Rwanda kugira ngo nasubira muri iki gihugu bazamufate bamufunge bamwita maneko.

Habumugisha yavuze ko iyi ariyo ntandaro y’inzigo yari hagati yabo ariyo mpamvu yikanze ko Kamali yarimo amufata amajwi ubwo yatukaga uyu mugenzi we Nzaramba,akamukubita urushyi ndetse akavuna telefoni ye.

Francis Habumugisha ni umushoramari ufite televiziyo yitwa Goodrich TV mu Rwanda, akora kandi ibikorwa by’ubucuruzi mu buvuzi bwifashishije imirire aho akuriye Alliance Motion mu Rwanda.


Comments

mi 26 September 2019

ninge waba ubonamo typing errors nyinshi ngenyine muri iyi nkuru? mukosore pe!