Print

Uburwayi bwahitanye Robert Mugabe bwamaze kumenyekana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2019 Yasuwe: 2622

Ikinyamakuru kibogamiye kuri leta ya Zimbabwe Herald kivuga ko ibi byatangajwe na Perezida Emmerson Mnangagwa mu nama yagiranye n’abo mu ishyaka rya Zanu-PF baba muri Amerika.

Bwana Mnangagwa yavuze ko Robert Mugabe yari afite indwara ya ’cancer’ igeze ku rwego rwo hejuru bituma abaganga bahagarika uburyo bwo kuyivura bwa ’chemotherapy’.

Imyaka ye no kuba iyi ndwara yari yarakwiriye hose ku buryo kuyoroshya bitari bikimufasha ni impamvu zatumye abaganga bahagarika ’chemotherapy’ nk’uko Mnangagwa abivuga.

Bwana Mugabe wari ufite imyaka 95, yategetse Zimbabwe mu gihe cy’imyaka 37 kugeza mu 2017 ahiritswe.

Uyu mukambwe yari amaze igihe yivuriza muri Singapore ariko uburwayi bwe bwari bwaragizwe ibanga.

Biteganyijwe ko azashyingurwa mu gice kiri kubakwa cy’irimbi ry’intwari i Harare mu murwa mukuru, ahashyinguye n’abandi baharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe.

Inkuru ya BBC