Print

Kamonyi: Ingona yatwaye umusore warimo yahira ubwatsi abaturage bategereza ko imurekura baraheba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2019 Yasuwe: 7841

Ku isaha y’i saa tanu ishyira saa sita z’amanywa,kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2019, nibwo iy ngona yafashe utu musore uzwi ku izina rya Silasi imukuye ku nkombe z’uruzi rwa Nyabarongo mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda.

Uyu Silasi, yafashwe n’Ingona ubwo yari ku nkombe y’uruzi yahira ubwatsi bw’Inka z’umugabo akorera witwa Petero utuye hafi y’uru ruzi rwa Nyabarongo mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Intyoza gikorera muri aka karere, Petero wakoreshaga uyu musore yabonye ingona imufashe yiruka agana aho iyi ngona yerekezaga uyu musore yari ifite mu kanwa ke ngo arebe ko yamurekura cyangwa se ikegera inkombe bakayimutesha.

Abaturage batandukanye bahuruye baje kureba niba hari icyo bafasha ngo iyi ngona irekure Silasi ariko ngo ntacyo byatanze kuko yaje kuva aho yari mu mazi munsi y’imigano ikamukomezanya urugendo yerekeza mu bice bya Mageragere ari naho bamwe bavuga ko aricyo cyanya gikuru cyazo.

Bamwe mu baturage bavuze ko uyu Silasi bivugwa ko hari ubwo yajyaga aza kwahira ubwatsi, akayibona akayitera amabuye ikagenda, n’ubu hari abavuga ko yari yamanukanye amabuye nk’ibisanzwe ariko kuri iyi nshuro ngo yahuye na Nyamunsi. Abaturage bavuga ko Ingona zigira umujinya ku buryo aho yaboneye umuntu uyamagana cyangwa akagira igikorwa ayikorera ibika umujinya ikahisirisimbya kenshi.

Iki kinyamakuru kivuga ko aba baturage bamaze amasaha abiri bategereje ko iyi ngona irekura uyu musore ariko ntibyakunda.

Inkuru ya Intyoza.com


Comments

hitimana 24 September 2019

Twihanganishije bene wabo n’abo bakoranaga.INGONA zica abantu bagera kuli 2 000 buri mwaka.Ariko agakoko kica abantu benshi kurusha ibindi ni Umubu.Udutera Malariya yica abantu barenga 2 million buri mwaka.Indi nyamaswa yica abantu cyane ni INZOKA zica abantu 100 ooo buri mwaka.Inzovu zica abantu 600,Intare ikica 200.Ariko mu isi nshya ivugwa ahantu henshi muli Bible,abantu bazabana mu mahoro n’inyamaswa zose nkuko Yesaya 11,imirongo ya 6-8 havuga.Muli iyo si ya paradizo,ibibazo byose bizavaho burundu.Izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana gusa.Abajura,abasambanyi,abantu barwana,etc…ntabwo bazayibamo.Kimwe n’abibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake imana.