Print

Gisagara: Abarimu babiri bafatanywe abakobwa babiri bataye ishuli mu macumbi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 September 2019 Yasuwe: 3087

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019,nibwo abarimu barimo uwitwa Bimenyimana Emmanuel w’imyaka 32 y’amavuko wigishaga ku kigo cy’imyuga cya Gikonko ari kumwe mu cyumba n’umukobwa w’imyaka 17.

Undi ni Muhawenimana Joseph w’ imyaka 28 we wigisha ku ishuli ribanza rya Gikonko yasaganywe mu cyumba n’umukobwa uvuga ko afite imyaka 19.

Abo bakobwa bombi bataye ishuri kuko nta n’umwe warangije kwiga amashuri yisumbuye. Bose bavuka mu Mudugudu wa Karukamba mu kagari ka Gasagara mu murenge wa Gikonko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko babaguye gitumo nyuma yo guhabwa amakuru n’ababyeyi babo n’abaturanyi.

Yagize ati “Ababyeyi b’abo bana n’abaturanyi ni bo batanze amakuru kuri Polisi ijyayo isanga bari mu macumbi yabo.”

CIP Twajamahoro avuga ko bahawe amakuru ko abo bana bari basanzwe bajya gusura abo barimu bakabasambanya kandi uriya w’imyaka 17 yari ahamaze iminsi ibiri.

Abo bakobwa bahise bajyanywa ku Bitaro bya Gakoma gusuzumwa naho abarimu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gikonko.

CIP Twajamahoro yasabye ababyeyi gukomeza kwita ku bana babo no kubaha uburere; abangavu abasaba kwirinda ibishuko by’ababashora mu busambanyi.


Comments

mazina 24 September 2019

Itegeko Rishya rihana (new penal code) ntabwo rihana abantu basambanyije abakobwa barengeje imyaka 14 babikoze "ku bwumvikane".Nubwo bimeze gutyo,ubusambanyi bwose ni icyaha ku Mana.
Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.