Print

Hahishuwe itariki Zari azakoreraho ubukwe n’umugabo bari mu rukundo

Yanditwe na: Martin Munezero 23 September 2019 Yasuwe: 6291

Zari yatangaje aya magambo nyuma y’iminsi ari murukundo rw’ibanga n’umugabo utazwi cyane kuko akunze kumuhisha igihe cyose bifotoje bari kumwe ndetse n’amazina akoresha(amwita akaba atandukanye naye bwite)

Yagize ati”ku mugaragaro ngiye gusezerana ku munsi wa Nelson Mandela (18 Nyakanga 2020), bizaba ari ibyagatangaza ikindi kandi nizeyeko umunsi umwe Afurika izagira abayobozi batanu bameze nka Mandela ”

Bivugwa ko uyu mugabo Zari adakunda kwerekana ari umunya-Politiki mu gihugu cy’Afurika yepfo ndetse afite n’ikompanyi(Company) ikora iby’ubucuruzi.

Zari kuva yatandukana na Yvan Ssemwanga amusigiye abana batatu, yahise akundana na Diamond Platnumz nawe batandukanye amusigiye abana babiri bikaba bivugwa ko ubu ashobora kuba agiye gukora ubukwe mu gihe aba bose bakundanye batari barigeze basezerana.


Comments

sezikeye 24 September 2019

Uyu ni umugabo wa 3 urongoye ZARI bitanyuze mu mategeko.Kimwe na Diamond,bombi baryamanye n’abantu batabarika.Kuba imana itubuza ubusambanyi,ntacyo bibwiye abantu.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.


sezibera 24 September 2019

Uyu mugabo wa ZARI abaye uwa 3 babanye badaciye mu mategeko.Na Diamond nawe ahora ahinduranya abagore.Birababaje.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.