Print

Abo Tuyisenge Jacques na Mashami Vincent batoye muri FIFA The Best Award bamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 September 2019 Yasuwe: 3699

Lionel Messi waraye agize amajwi 46 akarusha Virgil Van Dijk wagize amajwi 38 mu gihe Ronaldo wa 3 yagize amajwi 36,yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku isi ku nshuro ya 6 mu mateka ye nk’umukinnyi wa ruhago.

Mu batoye harimo aba kapiteni n’abatoza batandukanye aho mu Rwanda kapiteni Tuyisenge Jacques yatoye Mohamed Salah ku mwanya wa mbere,Virgil Van Dijk amushyira ku mwanay wa kabiri mu gihe ku mwanya wa 3 yatoye Frenkie de Jong.

Umutoza wikipe y’igihugu Mashami Vincent we yatoye Sadio Mane ku mwanya wa mbere,Lionel Messi ku mwanya wa kabiri,hanyuma Cristiano Ronaldo amushyira ku mwanya wa 3.

Igitangaje kurusha ibindi Messi we mubo yatoye harimo Cristiano Ronaldo akunze kwemeza ko ari umukinnyi w’igitangaza ndetse wamugiriye akamaro gakomeye.

Messi yatoye Sadio Mane ku mwanya wa mbere,ku mwanya wa kabiri atora Cristiano Ronaldo mu gihe ku mwanya wa 3 yatoye Frenkie de Jong.

Cristiano Ronaldo we yatoye Matthijs de Ligt,De Jong Frenkie hanyuma ku mwanya wa 3 atora Kylian Mbappe.

Virgil Van Dijk we yatoye Messi ku mwanya wa mbere akurikizaho Mohamed Salah hanyuma asoreza kuri Sadio Mane.

Mu banyamakuru,umunyamakuru wahagarariye u Rwanda yitwa Sammy Imanishimwe we yatoye ku mwanya wa mbere Lionel Messi,ku mwanya wa kabiri atora Sadio Mane mu gihe ku mwanya wa 3 yatoye Virgil Van Dijk.