Print

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje umwihariko w’abakinnyi be yakoresheje imyitozo ku nshuro ya mbere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 September 2019 Yasuwe: 5617

Ku gicamunsi cyo kuri uyu Mbere tariki 23 Nzeri 2019 nibwo Martinez yakoresheje imyitozo kuri Stade ya Ngoma,atangazwa n’urwego abakinnyi bariho ndetse yemeza ko bazi icyo bashaka igisigaye ari ugukora uburyo bwe bw’imikinire bakazahaka amakipe mu mwaka w’imikino ugiye gutangira.

Yagize ati “Uyu ni umunsi wanjye wa mbere nkoranye imyitozo n’abakinnyi. Nababonye neza kandi nishimiye ikipe. Ni abakinnyi beza. Twasesenguye imikinire yabo, turabona ari ikipe nziza kuko ari abakinnyi bazi icyo bashaka,bafite tekinike,n’imbaraga ndetse banameze neza.

Icyo tugiye gukomeza gukora ni ugusesengura imikinire,tukareba aho gushyira imbaraga kuko uko bakina bihuye n’imikinire yanjye.”

Umutoza Martinez yavuze ko bamaze kwitegura ku kigero cya 80 ku ijana umukino wa super cup ndetse na shampiyona ngo igisigaye n’utuntu duke agomba kongeramo ubundi ikipe ikazitwara neza muri aya marushanwa ari imbere.

Michael Sarpong niwe mukinnyi wenyine utakoze iyi myitozo kubera ikibazo cy’imvune idakanganye yagiriye mu myitozo yo ku wa Gatanu.



Umutoza mushya wa Rayon Sports,Martinez Espinoza yavuze ko abakinnyi be bazi icyo bashaka

Amafoto: Rwanda Magazine