Print

RIB yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwicira Dusabumuremyi mu bitaro bya Shyogwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 September 2019 Yasuwe: 6159

Dusabumuremyi Sylidio yishwe n’abagizi ba nabi bamuteye ibyuma bamusanze muri Cantine y’ikigo nderabuzima cya Shyogwe mu karere ka Muhanga yakoreraga mu ijoro ryakeye.

RIB ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Mu iperereza ry’ibanze hafashwe abantu babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abamwishe n’icyo bari bagambiriye. RIB irasaba umuntu wese waba afite amakuru yafasha iperereza kubakoze ubu bwicanyi ko yayatanga kuri station ya RIB imwegereye.”

Dusabumuremyi yari afite umugore wakoraga muri icyo kigo nderabuzima bari bafitanye abana babiri.

Amakuru aravuga ko aba bicanyi babiri bishe Dusabumuremyi binjiye muri iki kigo nderabuzima kuri moto,baca ku barinzi bari ku muryango, hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice na saa moya, barangije baramwica barasohoka.