Print

Umugore yiciwe mu bitaro bya Ruhengeri ubwo yari aje gusura umurwayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 September 2019 Yasuwe: 12839

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,taliki ya 24 Nzeri 2019,nibwo uyu mugore yasanzwe muri ibi bitaro yapfuye ariko umwana yari ahetse ari muzima.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Philbert Muhire yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Mukandoli yari yaraye muri biriya bitaro yaje gusura umurwayi n’abarwaza.

Yagize ati“Ayo makuru niyo uwo mubyeyi yiciwe mu kigo kandi bamusanganye igikomere ku mutwe ariko RIB yaje itangira iperereza.”

Mukandoli wishwe, akomoka mu murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze akaba yari afite imyaka 32 y’amavuko.
Abarwaza babwiye iki kinyamakuru ko abonye nyakwigendera ava amaraso mu gitsina.