Print

Impunzi za mbere zo muri Libya zizagera mu Rwanda muri iki cyumweru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 September 2019 Yasuwe: 1092

Kamayirese yavuze ko u Rwanda rugiye gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje aho kuri uyu wa Kane impunzi 500 ziragezwa mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda yashyizweho umukonoku masezerano yo kwakira izi mpunzi ku wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri n’ Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Kamayirese Germaine, yavuze ko nyuma y’uko mu 2017 Perezida Paul Kagame yemeye kwakira impunzi z’Abanyafurika zari muri Libya zateshwaga agaciro bamwe bacuruzwa nk’abacakara abandi bagakorerwa iyicarubozo, impande zitandukanye zatangiye kuganira uko byakorwa.

Kuri uyu wa Kane nibwo hategerejwe icyiciro cya mbere cy’impunzi 500 u Rwanda rwemeye kwakira ku ikubitiro, zikazacumbikirwa by’agateganyo mu nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera.

Iyi nkambi isanzweho kuko yifashishijwe mu kwakira ibihumbi by’impunzi z’Abarundi mu 2015. Irimo ibyangombwa nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ubu irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo izakire izo mpunzi. Nyuma yo kongererwa ubushobozi ntabwo izaba ikiri inkambi inyurwamo by’igihe gito, izaharirwa izi mpunzi mu buryo bw’igihe kirekire.

Mu cyumweru gishize byatangajwe ko u Rwanda rwamaze kwakira urutonde rw’impunzi 75 zitegereje kugezwa mu gihugu ku nshuro ya mbere.

Mu minsi ishize izi mpunzi zatangaje ko kuva muri Libya uza mu Rwanda ari nko kuva i buzima ugaruka i buntu kuko ngo muri iki gihugu bahahuriye n’ubuzima bushaririye.


Comments

mazina 24 September 2019

This is a very good gesture by Rwanda.Ni igikorwa cy’urukundo Imana isaba buri mukristu wese.
Twibuke ko Imana yasabye Abisirayeli kwakira no gucumbikira neza abanyamahanga.Ndetse ibibutsa ko nabo bigeze kuba IMPUNZI muli Egypt.Niba abantu bagiraga "urukundo nyakuri",isi yose yaba paradizo.Ibibazo byavaho burundu: Intambara,ruswa,ubujura,akarengane,ubusambanyi,etc...Noneho ibi byose bikavaho: Gereza,abasirikare,abapolisi,gutana kw’abashakanye,kwiyahura,ministeri z’ubucamanza,iy’ingabo,iy’umutekano,etc...Nta muntu wakongera gukinga.Ibyo byose twabuze,bizabaho mu isi izaba paradizo dusoma ahantu henshi muli bible.Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.