Print

Kanye West agiye gukora ikintu gitangaje nyuma yo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 September 2019 Yasuwe: 3332

Inkuru yo kwakira agakiza kwa Kanye West yashyizwe hanze n’umugore we Kim Kardashian wahise anatangaza ko uyu muraperi w’umuherwe agiye guhita ashyira hanze umuzingo w’indirimbo zihimbaza Imana kuri uyu wa 27 Nzeri 2019.

Mu minsi ishize nibwo Kim yamamaje iyi album ya Kanye West arangije avuga ko umugabo we yishimiye kwakira agakiza.

Kanye West wiyitaga Yeezus,aherutse gukora agashya ategura amateraniro yo kuramya no guhimbaza Imana yabereye mu rugo rwe,yatumiyemo ibyamamare bitandukanye.

Kanye West ufite abana 4,ni umuraperi umaze igihe ahagaze neza ku isoko ndetse iyi album yo guhimbaza Imana ngo yizeye ko izamufasha kurushaho kwegerana n’uyu mwami wacunguye abantu.

Kim Kardashian aherutse gutangariza umunyamakuru Sunny Hostin ati “Yagize ihinduka rikomeye muri we nyuma yo kuvuka bwa kabiri no gutabarwa na Kiristo.”



Kanye West agiye gushyira hanze album ya Gospel nyuma yo kwakira agakiza


Comments

mazina 25 September 2019

Kwakira agakiza,ntabwo ari ukuririmba indirimba uzita ngo ni iz’Imana.Kugirango ube umukristu nyakuri,usabwa ibintu 3 by’ingenzi: Icya mbere ni Kwiga Bible ikaguhindura.Kubera kwanga gushaka umuntu uzi bible ngo ayibigishe kandi ku buntu,abantu benshi bitwa abakristu bakora ibintu byinshi Imana itubuza.Icya kabiri,Imana idusaba kujya mu materaniro ya gikristu,kugirango duterane inkunga n’abandi bakristu.Icya gatatu gikomeye abantu bitwa abakristu badakora Yesu yadusabye muli Yohana 14:12,ni ukumwigana tukajya mu nzira no mu ngo z’abantu,tugakora UMURIMO wo KUBWIRIZA Yesu n’Abigishwa be bakoraga,kugeza igihe azagarukira.Kuba umukristu si ukujya mu nsengero,Pastor akagucurangira,ukamuha Icyacumi ugataha.