Print

Jurgen Klopp yatangaje umutoza yifuza ko yazamusimbura mu ikipe ya Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 September 2019 Yasuwe: 4099

Ikinyamakuru Fourfourtwo gitangaza ko uyu Mudage Klopp yishimira akazi umunyabigwi Kenny Dalgrish yakoreye Liverpool ariko ngo arifuza ko Gerrard yazamusimbura ku mwanya wo gutoza ikipe ya Liverpool.

Klopp yagize ati “Mumbajije uwansimbura muri Liverpool navuga Stevie.Ndamufasha uko nshoboye.Iyo umuntu agusimbuye ku kazi,ntabwo aba ari ukubera abantu ahubwo ni uko uba utakigashoboye bihagije.Ndakuze bihagije ku buryo namenya ko nkora akazi neza.Ntabwo ndi intiti,ntabwo ntunganye,ariko nitangira ikipe 100 ku ijana.Niba bihagije ni byiza niba atari uko bimeze haba hari impamvu.”

Jurgen ufite amasezerano azamugeza mu mpeshyi ya 2020,yanze kuyongera bitewe nuko ngo ashobora kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich ndetse ngo ikirere cyo mu Bwongereza cyaramugoye.



Jurgen Klopp watowe nk’umutoza w’umwaka na FIFA,yavuze ko yifuza ko Gerrard yazamusimbura muri Liverpool