Print

Haruna Niyonzima yatangaje impamvu muri Tanzania afatwa nk’umwami mu Rwanda akitwa umusaza udashoboye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2019 Yasuwe: 3099

Uyu mukinnyi w’inararibonye mu kibuga hagati,yatangarije ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru ko abanya Tanzania badakunda guhisha amarangamutima yabo ndetse ngo iyo bagukunze isi yose iba igomba kubimenya mu gihe abanyarwanda bo banga gushyira hanze ibyiyumbiro byabo.

Yagize ati “ Urabizi abanyarwanda ntidukunze kugaragaraza amarangamutima yacu, waba wishimye hari igihe umuntu atabimenya, bitandukanye n’abanya Tanzaniya, ntabyo guhisha iyo bakwishimiye barabikwereka n’Isi yose ikabimenya ni yo mpamvu.

Yakomeje agira ati "Gukundwa mu rugo na Tanzania ntabwo nabitindaho cyane kuko urabizi ko bajya banavuga ngo nta muhanuzi wemerwa iwabo, buriya njyewe abankunda n’abatankunda bose njyewe ndabakunda."

Haruna Niyonzima yamaze imyaka umunani akina mu gihugu cya Tanzania [kuva mu 2011 kugeza 2019] ahubaka aamteka atazasibanga nk’umukinnyi wa mbere wari uzi gukora ibitego ndetse no kurema uburyo bwinshi bubyara ibitego