Print

Indonesia: Abaturage bakoze imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana Leta ibabuza gutera akabariro batararushinga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2019 Yasuwe: 1421

Polisi y’iki gihugu yahutse muri aba bantu bigaragambya ibasukamo ibyuka biryana mu maso inabatera amazi afite ingufu ubwo barimo bigaragambya imbere y’inteko ishinga amategeko bamagana umushinga w’itegeko rihana abakora imibonano mpuzabitsina batarashyingirwa.

Imyigaragambyo nk’iyi yakozwe no mu yindi mijyi y’iki gihugu cyiganjemo abayoboke b’idini ya Islam.

Iri tegeko niritorwa rizahindura icyaha gukuramo inda, ndetse no gutuka perezida w’igihugu.

Uyu mushinga w’itegeko wabaye uhagaritswe ariko abaturage bamwe bafite impungenge ko ushobora kwemerwa n’Inteko.

Uyu mushinga wo kuvugurura amategeko ahana ibyaha muri iki gihugu, harimo ko ingingo zivuga ko:

Gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushyingirwa biba icyaha, uwo gihamye agafungwa umwaka umwe.

Kubana mutarashyingiranywe byaba icyaha cyafungirwa amezi atandatu.

Gutuka perezida, visi perezida n’abandi bategetsi bakuru n’ibirango by’igihugu ni icyaha.

Gukuramo inda byahanishwa igifungo cy’imyaka ine niba bidategetswe n’abaganga cyangwa uwatewe inda atarafashwe ku ngufu.

Uyu mushinga w’itegeko wagombaga gutorwa n’inteko kuri uyu wa kabiri ariko birasubikwa.

Perezida Joko Widodo yimuriye iri tora kuwa gatanu, avuga ko uyu mushinga ugomba kongera gusuzumwa.

Ejo kuwa kabiri taliki ya 24 Nzeri, ibihumbi by’abigaragambya, abenshi ni abanyeshuri, bagiye mu mihanda mu mijyi inyuranye muri Indonesia.

Guhangana gukomeye na polisi kwabaye mu mujyi wa Jakarta aho abigaragambya bashakaga kwibonanira na perezida w’inteko.

Aba baturage bashinja Leta yabo kwivanga mu buzima bwabo bwite,bateye amabuye polisi yababuzaga kwegera inteko nayo ibahata ibyuka biryana mu maso n’imivumba y’amazi.

Umugore umwe yari afite icyapa cyanditseho ngo "Hagati y’amaguru hanjye si aha guverinoma".

Inkuru ya BBC


Comments

mazina 25 September 2019

Amategeko y’ibihugu byinshi,harimo n’u Rwanda,avuga ko Gusambana ari icyaha.Igitangaje nuko uretse n’abaturage,Abategetsi bashyiraho iryo tegeko nabo basambana kandi ku bwinshi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.