Print

Kimenyi Yves n’umukunzi we Muyango Claudine bateranye imitoma ku karubanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2019 Yasuwe: 8356

Aba bombi baherutse kwerura ko bakundana,batangiye kugaragaza ko imvugo ariyo ngiro mu butumwa bandikiranye kuri Instagram buri wese abwira mugenzi we ko yamwihebeye.

Kimenyi Yves niwe watangiye atera umutoma uyu mukunzi we wamenyekanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019,undi nawe ntiyazuyaza aramusubiza.

Kimenyi yagize ati"sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, ngukunda birenze uko mbivuga babe KM (Kimenyi Muyango)."

Muyango na we yahise amusubiza ati"ngukunda uko uri babe KM (Kimenyi Muyango), uri isi yanjye."

Kimenyi Yves ukubutse muri Ethiopia mu butumwa bw’Amavubi,aherutse gutandukana na Diddy d’Or bamaze igihe bakundana,amusimbuza Muyango wakunzwe na benshi muri Miss Rwanda 2019.





Kimenyi na Muyango bateranye imitoma ku karubanda


Comments

sezikeye 25 September 2019

Ibyo bita ngo "bari mu rukundo",akenshi usanga birangirira mu gitanda.None se ukeka ko Kimenyi n’uriya mukobwa batandukanye (Diddy d’Or) batateranye "IMITOMA"??? Nta rukundo rukibaho.Hasigaye kwishimisha mu gitanda gusa.N’uyu bashobora kuzashwana.Imana yaturemye itubuza kwishimisha mu busambanyi,kandi ikavuga ko abantu bose bakora ibyo itubuza batazaba muli Paradizo.Kwishimisha ukora ibyo Imana itubuza,nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).Kubera ko bizatuma ubura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke ku munsi w’imperuka.