Print

Umuhanzikazi Lydia Jasmine yavuze ku bivugwa ko atwite inda ya Eddy Kenzo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 September 2019 Yasuwe: 2712

Lydia Jazmine yavuze ko adatwite ndetse nta n’umubano yagiranye na Kenzo nubwo bamushinjaga ko yamutwaye umutima bigatuma umugore we Rema yisangira umuganga we ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere.

Lydia Jazmine yagize ati “Ntabwo ntwite.Sinzi impamvu abantu bakomeza guhimba inkuru.Nindamuka ntwise muzabimenya.Gutwita ni ibintu utahisha.”

Eddy Kenzo ari mu gahinda kenshi nyuma yo kubengwa n’umugore we Rema aho mu minsi ishize aherutse gusaba abafana be ko bamusengera akabasha gutsinda iki kigeragezo gikomeye yahuye nacyo.