Print

Muhayimana usanzwe ari musaza wa Mwiseneza Josiane yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2019 Yasuwe: 4801

Muhayimana wakoraga nk’umuvugizi wa Mwiseneza Josiane ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019,yatawe muri yombi kuwa 10 Nzeri 2019 ubwo yafatanwaga uru ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019,nibwo Muhayimana Samuel, yagejejwe imbere y’urukiko rwibanze rwa Nyarugenge.

Umushinjacyaha yavuze ko Muhayimana yatawe muri yombi tariki 10 Nzeri 2019 ubwo yafatanwaga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa B bikekwa ko ari uruhimbano.

Umushinjacyaha yakomeje ahamya ko mu ibazwa Muhayimana yemeye ko afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruhimbano anavuga ko yarubonye nta kizamini akoze.

Yakomeje amusabira gufungwa by’agateganyo kuko ngo nubwo hari ibyo yemera ariko hari ibitagaragazwa bityo mu gihe yaba afunze ntiyatoroka ubutabera.

Yiregura, Muhayimana yavuze ko nta kimenyetso na kimwe ubushinjacyaha bufite cyerekana ko yahimbye urwo ruhushya, icya kabiri yavuze ni uko atigeze afatwa akoresha uru ruhushya bityo ko atigeze aruhimba cyangwa ngo arukoreshe.

Yakomeje avuga ko mu 2011 yagiye aho APR FC ikorera imyitozo agiye gushaka amakuru y’ukuntu yabona uru ruhushya yari amaze igihe ashaka, aha ngo yahahuriye n’umukunzi wa APR FC (yigeze gukinira) wamusabye ibyangombwa nkenerwa bityo amubwira ko agiye kurumushakira.

Muri 2013 nibwo uyu mufana yahamagaye Muhayimana amumenyesha ko uruhushya rwe rwabonetse. Bitewe n’uko yakoraga muri Equity Bank yaragiye ararufata arangije arusuzumira mu kamashini gasanzwe gapima amafaranga abona koko ari ruzima.

Icyakora nkuko abitangaza ngo nubwo rwari ruzima yagize amakenga kuko yari azi neza ko atigeze arukorera nawe ntiyarukoresha. Mu 2018 ubwo rwari rurangiye yagerageje kurwongera ariko yakoresha telefone bikanga.

Yavuze ko tariki 10 Nzeri 2019 yagiye kuri Polisi kubaza icyo yakora ngo abone uruhushya rusimbura urwo yari afite rwarangije igihe kandi yabonye adakoze ikizamini ahita atabwa muri yombi.

Uyu mugabo yasabye urukiko ko yarekurwa kuko nta bushake yagize mu buriganya bwabayeho, yavuze ko atatoroka ubutabera bitewe n’uko afite inshingano zinyuranye, akaba anatuye bityo ngo afite imitungo itimukanwa adashobora gusiga.

Nyuma y’uko umucamanza yumvise ubushinjacyaha ndetse n’uregwa yatangaje ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa tariki 27 Nzeri 2019.

Source: IGIHE


Comments

Gruec 26 September 2019

Ariko nibarize, muri uru Rwanda hari umuntu wujuje ubuziranenge mu mico no mu myifatire?