Print

Nyamasheke: Ba gitifu 4 b’imirenge beguriye rimwe ku mirimo yabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2019 Yasuwe: 2358

Aba bayobozi beguye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyonzima Jacques, uw’Umurenge wa Rangiro Twagirayezu Zacharie, uw’Umurenge wa Bushekeri Ngendahimana Leopold n’uw’Umurenge wa Mahembe.

Ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko aba bayobozi banditse amabaruwa begura ku mirimo yabo kubera impamvu zabo bwite kandi ubusabe bwabo bwemewe.

Aba bayobozi beguye baje bakurikira ba meya n’aba visi Meya benshi beguye abandi bareguzwa mu ntangiriro z’uku kwezi bitewe no kutubahiriza inshingano zabo mu gihe abandi bo bavugaga ko batagishoboye kugendana n’umuvuduko w’iterambere igihugu kiriho.