Print

Ikipe ya AS Kigali ihagarariye u Rwanda muri CAF yamaze gusesekara i Kampala aho igomba guhurira na Proline FC[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 September 2019 Yasuwe: 1283

Ku wa gatandatu w’iki cyumweru nibwo AS Kigali igomba guhura na Proline, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Lugogo iherereye mu mujyi wa Kampala.

Umukino ubanza wari wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize wari warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

AS Kigali igizwe n’abakinnyi 20 yahagurutse i Kigali ku mugoroba w’ejo mbere yo kugera i Kampala mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Abanyamujyi bafite akazi gakomeye ko kujya gutsindira i Kampala, nk’uko bari babigenje batsindira KMC yo muri Tanzania i Dar Es Salaam.

Urutonde rw’abakinnyi 20 AS Kigali yajyanye i Kampala.