Print

Abagenzi bakomerekeye mu mubyigano wo gusohoka mu ndege yaparitse nabi igafatwa n’inkongi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2019 Yasuwe: 3305

Iyi ndege ubwo yari igeze mu mujyi wa Barnaul mu Burusiya,yaparitse nabi bituma ipine ryayo ry’imbere rifatwa n’inkongi y’umuriro,umwotsi ugera mu ndege bituma abagenzi batangira gusohorwa igitaraganya abandi barabyigana cyane biviramo bamwe gukomereka.

Umugenzi umwe w’umugore wakoze uru rugendo rw’amasaha 7 yagize ati “Umwe mu bagenzi yavugije induru ngo turahiye!.akavuyo kahise gatangira abantu babyiganira mu muryango,barasubikana bashaka gusohoka vuba na bwangu.”

Abagenzi 56 bakomerekeye muri uyu mubyigano wo gusohoka mu gihe abandi bahise bahabwa uburyo bwo gusohoka byihuse bukoreshwa ku ndege butari ubw’ingazi zo ku muryango.

Abagize ikipe iyobora iyi ndege ya Azur Air 767-300ER bagize ubwoba ko ishobora guturika kubera iyi nkongi bahitamo kubwira abagenzi ngo bakize amagara yabo.

Umugenzi umwe w’umugabo yagize ati “Abantu bose bari bahangayitse bigitangira,ubwo abashinzwe umutekano batubwiraga ngo mugomba gusohoka vuba byihuse.Abagore bavuzaga induru.”

Muri uku gusohoka,abagenzi bamwe bakomeretse cyane,abandi bavunika amaguru mu buryo buteye ubwoba.

Nkuko ibinyamakuru byabitangaje,bamwe mu bagenzi bakomeretse basimbutse indege mbere y’uko hashyirwaho uburyo bwo gutabara abagenzi basohoka banyereraho.

Abagenzi basohowe igitaraganya ubwo iyi ndege yari igiye gufatwa n’umuriro mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Nzeri 2019.

Gutabara aabantu byamaze iminota 5 hanyuma kizimyamoto ihagera nyuma y’iminota 11.abakomeretse bahawe ubufasha bwibanze.

Abantu 2 bavunitse amagufwa ndetse umugore umwe avunika umugongo.Imbangukiragutabara 7 zakoreshejwe mu gutabara aba bantu 56 bakomeretse.