Print

Umwana w’igikomangoma Harry na Meghan Markle yahanuriwe ikintu gitangaje kizamubaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 September 2019 Yasuwe: 6541

Harry na Meghan bari gukorera uruzinduko muri Afurika,bahereye mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho ku munsi w’ejo bahuye na Archbishop Desmond n’umukobwa we waje guhanurira uyu mwana ko azakunda abakobwa.

Uyu mwana wa Meghan n’igikomangoma yafotowe ari kumwe na Desmond Tutu watwaye igihembo cya Nobel kubera kurwanya ivangura ryakorewe abirabura muri Afurika y’Epfo.

Umukobwa wa Tutu witwa Thandeka Tutu-Gxashe yabwiye Meghan n’umugabo we ko umwana wabo azakunda abakobwa cyane.

Thandeka yabwiye Archie ati “Ukunda abagore.Uyu muhungu azakunda abakobwa cyane.”

Meghan na Prince Harry bakomeje gusura ibice bitandukanye aho kuri ubu Harry ari mu gihugu cya Botswana.