Print

Rusizi: Umugabo yicishije umugore we ishoka arangije arahunga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2019 Yasuwe: 2853

Uyu mugaboa wari ufitanye abana batandatu n’uyu mugore we,ngo yamwubikiriye mu gicuku asinziriye,arangije amukubita ishoka mu mutwe ahita apfa.Umukuru mu bana babo yari afite imyaka 19 y’amavuko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama,Ntivuguruzwa Gervais, yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo n’umugore we bakunze kugirana amakimbirane,ubuyobozi bubagira inama y’uko basaba gatanya ndetse barabikora ariko ngo nyuma uyu mugabo yaje gusaba imbabazi umugore we amusaba ko bongera kubana neza ariko ngo ubuyobozi bwatunguwe no kumva yamwishe.

Yagize ati “Twamenye amakuru mu rukererera tuyabwiwe n’umuhungu wa Nyakwigendera waje ku biro by’umurenge,atumenyesha ko yageze mu rugo asanga nyina yishwe.Twahise twihuta kugira ngo dukurikirane tumenye uko byagenze.

Yatubwiye ko mu ma saa tatu z’ijoro yari kumwe n’ababyeyi be ariko ngo ntiyaraye mu rugo kuko yakundaga kurara kuri botike.Yagiye kuva mu rugo,nyina aramubwira ati “ko mbonye so asohokanye ikintu kimeze nk’agafuni ni ibiki?.Uyu mwana ntiyabihaye agaciro yahise yigendera kuri botike aho asanzwe arara.

Ahagana mu saa sita z’ijoro nibwo se yamukomangiye bitari bisanzwe amubwira ko hari amafaranga aje kureba yibagiriwe muri Boutique kuko niwe wirirwagamo acuruza,umwana amubwira ko ntayo yigeze abona.Kubera igihunga uyu mugabo ntiyahatinze yahise agenda.Uwo mwana ntiyamenye ibara yakoze kugeza ubwo mu gitondo aje kureba telefoni yasize mu rugo ku muriro asanga nyina yishwe.

Uyu Gitifu yavuze ko iperereza rigikomeje ariko ishoka uyu mugabo yamwicishije yaje kuboneka hafi y’umurambo wa nyakwigendera, nubwo byavugwaga ko ari ifuni yamwicishije.

Uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane kuko yaba umudugudu,akagari,imiryango yabo n’umurenge bagerageje kubunga no kubasaba ko batandukana.

Uyu mugore yasabye gatanya ndetse mu nkiko ndetse ngo uyu mugabo we yamwishe nyuma y’iminsi mike amusabye imbabazi amubwira ko agiye kwisubira.

Amakimbirane y’aba bombi yari ashingiye ku mitungo ndetse ngo umwe yashinjaga undi kumuca inyuma ariko ngo uyu mugabo yaje kwiyambika uruhu rw’intama abeshya ko agiye guhinduka.

Umuyobozi w’umurenge wa Bugarama yasabye abaturage kuvuga hakiri kare ingo zifite amakimbirane kugira ngo habe kumvikanisha impande zombi cyangwa se bakabatandukanye.

Uyu mugabo yishe uyu mugore we asinziriye,yaba abana be,abaturanye nta muntu wabimenye kugeza ubwo yacitse akaba kuri ubu yaburiwe irengero.


Comments

27 September 2019

Ariko mwagiye muvuga amazina yiyo nkoramaraso