Print

AS Kigali yakoreye imyitozo ya mbere muri Uganda mbere yo gucakirana na Proline FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2019 Yasuwe: 1315

AS Kigali yanganyije igitego 1-1 na Proline FC mu mukino ubanza wabereye I Kigali,yagiye muri Uganda ishaka gutsinda uyu mukino kugira ngo irebe ko yakwerekeza mu ijonjora rya nyuma rishobora kubafasha kugera mu matsinda bakarya amadolari ya CAF.

Nubwo AS Kigali yajyanye Haruna Niyonzima ntabwo azakina uyu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo saa 15:00 za hano I Kigali,kubera imyirondoro ye itandukanye CAF ifite.

Umutoza Nshimiyimana Eric wa AS Kigali,yavuze ko afite icyizere cyo kwitwara neza i Kampala nkuko yabigenje i Dar es Salaam asezerera KMC iwayo ku bitego 2-1 mu cyiciro giheruka.

Yagize ati “ Mu minota 90 isigaye y’umukino, tugiye kureba uko tuzitwara hariya dore ko twanagaragaje ko gutsindira hanze tubishoboye.Bizasaba imbaraga no gukora cyane no gushyira mu bikorwa ibyo tumaze iminsi twitoza, turizera ko bizaduha umusaruro i Kampala.”