Print

Amategeko 1000 yemejwe mu gihe cy’ubukoloni arimo n’iryabuzaga abantu gukopa inzoga yamaze gukurwa mu mategeko y’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2019 Yasuwe: 1101

U Rwanda rwamaze gukuraho amategeko yose yashyizweho mbere y’itariki y’ubwigenge bwarwo ndetse n’itegeko rikuraho ayo mategeko rikaba ryamaze gusohoka mu Igazeti ya Leta.

Mu mategeko yakuweho, harimo itegeko ryo mu 1932 ryavugaga ko gukopa inzoga ari icyaha gihanwa n’amategeko.Byari bibujijwe ku tubari no ku makompanyi yenga inzoga, gutanga iz’ubuntu.

Mu yandi mategeko yateshejwe agaciro harimo iry’uko nta mbwa, nta Munyarwanda wari wemerewe kwinjira muri Hotel Faucon yo mu Karere ka Huye ahahoze ari Butare, mu cyitwaga Astrida.

Hari irindi tegeko ryakuweho,ryavugaga ko abamisiyoneri b’abagatulika, umuryango cyangwa ikigo cy’Ababiligi gishaka gukora ibikorwa bifitiye rubanda inyungu bihabwa ubutaka bw’ubuntu bungana na Hegitari 10 mu bice by’imijyi na hegitari 200 mu bice by’icyaro.Iri tegeko ryashyizweho mu 1942.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yatangaje ko nta tegeko na rimwe ryababuzaga gukuraho ayo mategeko ndetse ngo nta shema atera Abanyarwanda ku buryo bayarekeraho.

Umushinga wo gukuraho aya mategeko wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 03 Mata 2019 yayobowe na Perezida Paul Kagame.


Comments

MURUTA Fidele 16 January 2020

Ni byo koko mutubwiye ko rayamaze gusohoka mu igazeti ya Leta ariko ibyo bihita bigaragaza ko inkuru ituzuye kuko muba mwahise munatugaragariza numero y’iyo gazeti. Niba mwaranditse inkuru igazeti yarasohotse koko, kuki mutatekkereje ko numero yayo izakenerwa n’abasomyi?


hitimana 28 September 2019

Amategeko y’abantu usanga amenshi avuguruzanya.Urugero,Constitutions zo mu bihugu byose zivuga ko "abantu bose bareshya imbere y’amategeko".Nyamara hakaba itegeko riha ubudahangarwa ba Nyakubahwa (immunity).Ugasanga niba Nyakubahwa yishe umuntu,adashobora gufungwa kubera immunity.Injustice izavaho ubwo Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,igashyiraho ubwayo.Nkuko bible ivuga,ibyo bizaba ku munsi w’imperuka.