Print

Musanze: Hatowe umuyobozi w’akarere mushya usimbura uherutse kweguzwa na njyanama

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2019 Yasuwe: 2690

Kuwa 03 Nzeri 2019 nibwo uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze,Habyarimana Jean Damascene n’abayobozi bari bamwungirije barimo umuyobozi w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin begujwe na njyanama naho umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho y’abaturage Uwamariya Marie Claire aregura.

Nyuma y’amasaha make Meya Habyarimana yegujwe, Inama njyanama y’akarere ka Musanze yatoye Ntirenganya Emmanuel ngo abe umuyobozi w’akarere by’agateganyo,wasimbujwe kuri uyu wa Gatanu na Nuwumuremyi Jeanine.

Mbere yo gutora Meya,hatowe Abajyanama 4 batowe mu Mirenge ya Busogo, Cyuve, Gashaki na Kinigi, basimbura abatari bakiri muri Njyanama y’akarere ka Musanze barangije barahizwa na Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Madamu RIZIKI Isabelle.

Abatorewe kwinjira muri Njyanama ni NUWUMURENYI Jeanninne, UMUTONI Sheilla, KAMANZI Axelle na HABIHIRWE Fabien Clement.

Amatora yabereye mu Cyumba cy’Inama cy’Akarere giherereye ku Murenge wa MUHOZA.


Comments

sylvain 27 September 2019

Ni ukuri amakuru yanyu ntabwo aba yuzuye peee/