Print

Namata Annet wagaburiye umwana abereye mukase amaraso y’imihango yavanze n’intoryi yagabanyirijwe igihano

Yanditwe na: Martin Munezero 27 September 2019 Yasuwe: 12624

Umucamanza muri uru rukiko, Patience Koburunga kuwa 26 Nzeri uyu mwaka yatanze igihano cyo gufunga imyaka ibiri Namata.Avuga ko cyagabanijwe kuva ku myaka irindwi bitewe ko uregwa yemeye icyaha atagoranye. Yavuze ko yoroheje iguhano bitewe n’uko uyu mugore afite abandi bana batatu agomba kujya kwitaho.

Abaturanyi ndetse n’umugabo w’uyu mugore witwa Yunusu Lungu bavuze ko batishimiye umwanzuro w’urukiko. Bemeza ko iki gihano kidakarishye ku buryo abandi bagore nabo bakora iki cyaha.

Lungu avuga ko umugore we yagafunzwe imyaka myinshi kugira ngo bimubere isomo.

Yagize ati “ Bakamufunze imyaka myinshi ariko ntacyo nabanze ajye muri gereza yumve wenda byamusigira isomo.”

Namata yahamwe n’icyaha cyo kuba yaragaburiye ibiryo birimo intoryi umwana abereye mukase kuwa 6 Kamena uyu mwaka.