Print

Uturere twasimbuje abayobozi batandukanye begujwe n’abeguye mu minsi ishize

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2019 Yasuwe: 4536

Mu karere ka musanze umuyobozi w’akarere watowe ni Nuwumuremyi Jeanine mu gihe Kayitare Jacqueline ariwe watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga.

Madamu Mukarutesi Vestine ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Karongi mu gihe Mukamasabo Appolonie w’imyaka 41 ariwe watorewe kuyobora akarere ka
Nyamasheke ku majwi 267 kuri 273 bagize inteko itora.

Yasimbuye kuri uyu mwanya Kamali Aimé Fabien uherutse gutakarizwa icyizere na Nyanama y’aka karere.

Mpambano Nyiridandi Cyriaque ni we watorewe kuba Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngoma.

Nzabonimpa Deogratias ni we watorewe kuba Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rubavu.

Kamanzi Axelle yatorewe kuba umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu watowe ni Rucyahanampuhwe Andrew.

Ishimwe Pacifique yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu.

Mu karere ka Ngororero,Uwihoreye Patrick yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na ho Mukunduhirwe Benjamine atorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.