Print

Abafana ba Manchester United bikomye Arsene Wenger kubera ibyo yatangaje ku ikipe yabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 September 2019 Yasuwe: 2634

Umutoza Wenger uri mu bushomeri nyuma yo kuva muri Arsenal yari amazemo imyaka 22,yavuze ko yakwifuza gutoza ikipe ikomeye nka Manchester United ariko abafana bayo bamubwiye ko batifuza koi zo nzozi azikabya ahubwo bifuza umutoza umurenze kugira ngo aze kuzura iyi kipe yasubiye inyuma cyane.

Wenger yabwiye Bein Sports ati “Gutoza Manchester United ni inzozi za buri mutoza wese.Ikeneye umutoza ufite ubushake n’icyizere.Abakinnyi ifite mbona bafite ubushobozi bwo guhangana.Ntabwo bari kure nkuko abantu babikeka.Abakinnyi ntabwo bahuza umukino,ntabwo bakibasha gusatira.

Bafite ikipe nziza ariko ikeneye gutozwa ikazamura urwego.Nkuko nabivuza gutoza Manchester United ni inzozi kuri buri mutoza.Mfite ubushake n’icyizere kandi nkuko wabivuze mfite n’ibitekerezo.

Abafana ba Manchester United bakimara kumva ko Wenger yifuza gutoza ikipe yabo,bahise bajya kuri Twitter bamwamagana bivuye inyuma.

Umwe yagize ati “Manchester United itojwe na Wenger sinazongera kuyifana habe na rimwe.”

Undi yagize ati “Nkunda Wenger ariko twamukenera mu gihe gito.Dukeneye kwihanganira Ole tukareba uko bizagenda hanyuma mu mpeshyi tugashaka Maurizo Pauchettino.”

Undi mufana yagize ati “Wenger ni nka dinosaur.Ntakigezweho,yataye igihe,nibyo kugurisha abakinnyi kwe byararangiye.Manchester United iramutse imuhaye akazi yaba ikoze ikosa rihambaye cyane.

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Manchester United bwifuza gusimbuza Ole Gunnar Solskjaer umutoza Maurizio Pochettino mu mpeshyi.