Print

Nyarugenge : Umugabo utazwi basanze yapfuye amanitse mu giti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2019 Yasuwe: 6113

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/9/2019, nibwo abantu babyutse babona umurambo w’uyu mugabo batazi umanitse mu giti,bahita babimenyesha ubuyobozi.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yemeje ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Nzeri 2019 yapfuye anamanitse mu giti.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kacyiru ngo usuzumwe hamenyekane icyamwishe.


Comments

jolie 29 September 2019

yishwe nta kwiyahura


28 September 2019

ntabwo uri Kamo.ahubwo uri Rwamo ubwo wumva abakora muli Leta bazabuza abiyahura. kubikora umuntu ajye mugiti muli etage. muli nyabarongo cyangwa mu kivu. ngo abakora muli Leta batabibazwa, ahubwo ubwo ukwoye kuvuga uwo uzi wamumanitsemo uzi nuwahanuye bariya Bamanutse mumugi buriya babaye 2 nuwo kumuhima.bavuge ndumva uzi ababikoze!


gakuba 28 September 2019

ntabwo uri Kamo.ahubwo uri Rwamo ubwo wumva abakora muli Leta bazabuza abiyahura. kubikora umuntu ajye mugiti muli etage. muli nyabarongo cyangwa mu kivu. ngo abakora muli Leta batabibazwa, ahubwo ubwo ukwoye kuvuga uwo uzi wamumanitsemo uzi nuwahanuye bariya Bamanutse mumugi buriya babaye 2 nuwo kumuhima.bavuge ndumva uzi ababikoze!


Kamo 28 September 2019

ibi bintu ubiri inyuma wese azabibazwa. Guhera kuriyi leta nabayikoramo.


mazina 28 September 2019

Harimo kwiyahura abatu bakiri bato gusa.Kwiyahura biterwa akenshi n’ibibazo.Nkuko bible ivuga,mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.Kera ntabwo abantu biyahuraga bigeza aha.Hari ibibazo bikeya kurusha ubu.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye