Print

Minisitiri Munyakazi yasabye abarimu kureka gukoza isoni abanyeshuli nyuma y’ibyo bakoreye umwana wa MC Lion Imanzi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2019 Yasuwe: 5705

Mu butumwa Munyakazi yatanze yagize ati “Ntabwo ari byiza gusebya umunyeshuli imbere ya bagenzi be bangana,yaba ku ishuli cyangwa mu rugo.”

Ubuyobozi bw’ishuli umwana wa Lion Imanzi yigaho bwavuze ko bwogoshe umwana w’iki cyamamare imirongo yo mu mutwe mu rwego rwo kwibutsa umubyeyi we kumwogosha cyane ko ngo buri mu cyumweru cyahariwe isuku.

Mu minsi ishize Lion Imanzi yanditse kuri Twitter ye ati “Muraho neza, akabazo k’amatsiko: Ireme ry’uburezi ryaba ryarapfiriye mu misatsi y’abana bacu ku buryo kubakoza isoni bene aka kageni aribyo bizazana igisubizo? Ibi ntabwo byemewe.”

Akimara kwandika aya magambo,Lion Imanzi yahise ashyiraho ifoto y’umwana we n’ukuntu yaciwe imirongo mu mutwe.

Ibi si bishya mu burezi bwo mu Rwanda kuko kuva kera abarimu bajyaga babikorera abanyeshuli mu rwego rwo kwereka ababyeyi ko umwana wabo afite umusatsi mwinshi bityo bagomba kumwogoshesha.

Lion Imanzi yatangarije The New Times ko abarimu bagakwiriye guhagarika ibyo gusebya abanyeshuli ahubwo bakajya bandikira ababyeyi inzandiko nkuko babigenza ku mafaranga y’ishuli.



Abarimu basabwe kureka gukoza isoni abanyeshuli nkuko babikoreye umwana wa Lion Imanzi


Comments

HABIMANA Rudatinya Edmond 30 September 2019

Ibi bishobora no kwanduza abana indwara Leta nibihagurukire kuko birakorwa cyane mu mashuli amwe na mwe nka College Amahoro iba i Karongi mu nkambi yaba Kongomani ib mu Kiziba


yawe 29 September 2019

birasekeje iki kibazo ntanubwo arikibazo cyakagombye gutuma minister afata ikaramu ngo yandike isoni bakojeje umwana nirihe imyaka7 azamushire aho basuka


29 September 2019

Guhindura imyumvire y’ ababyeyi bizagorana niba abayobozi bakomeje gutesha agaciro umwarimu,utuma abana kwiyogoshesha,ibyumweri bigashira bamwe babikoze mbere,umusatsi ukamera abandi batarabikora,uwo muyobozi ubu ntari muri bya bindi bya compain ngo ku ireme ry,uburezi.......ikigo yasangaho urwo runyurane rw’ imisatsi yabavuga ko hari umwanda!!!!!!!!! Ngo mwarimu niyoze abana baje batoze...... ..mu giturage nta mubyeyi ucyoza umwana,barabashibura ngo nibagende mwarimu araboza....umwana asabwa kwishyura utuntu runaka bigasakuza kandi ababo biga aho biishyura za miriyoni........ibi ni uguhindura nabi imyumvire y’ ababyeyi


youssouf 29 September 2019

None se kuki we atamwogoshesheje kare yari ategeteje ko ibyo bibaho akabona ibyo yandika? Ntituzarera bajeyi ni uguhemukira I gihugu.


Yannick Nower 29 September 2019

Kuki ibintu byose basigaye babigize amakosa. None se iyo umubyeyi yohereje umwana ku ishuli aba agira ngo ajye kubaho nkuko abayeho iwabo or Ni ukujya kwiga ibyo atazi no gutozwa indanga gaciro zo kuba m’ umuryango mugari no gukurikiza amategeko yaho agiye kwigishirizwa izo ndanga gaciro z’ubupfura. Kandi iyo ujyanye umwana ku ishuli usanga bafite amategeko n’amahame agenderwaho iyo bayakweretse akayemera ukanayashima uharekera umwana bakamwakira keretse bakoze ibitandukanye nayo. Ubwo noneho aho buzakera n’impuzankano z’ ibigo zizaba amakosa. Gusa ibi byo kujya bafata abarezi (abarimu) uko bashatse (ababyeyi) bizatuma ireme ry’urezi twifuza ritagerwaho kuko bishobora gutuma mwalimu aba merçonneur kuko ntagitsure yashira ku umwana azi neza ko nababyeyi babigira intambara biramutse bibaye. Igitekerezo cyari iki.


juvenal 28 September 2019

Nibyiza ko abana bibutswa kwiyogoshesha ariko icyatuma umwana agira ipfunwe muri bagenzibe cyose sibyiza kukimukorera
1.Hariya umwana ntakosa yakoze ,ababyeyi be nibo bibagiwe inshingano zabo mwarimu mukwibeshya amuha igihano kidakwiye.
2. Wakwibaza niba uwamwogoshe yarafashe ingamba zatuma uriya mwana atahandurira indwara.
3.Byaba byiza igihe abarimu bagiye guhana no gukosora batekereza kabiri kuburyo bitabashyira mu kaga!
4.Ababyeyi nabo bakwiye kujya bubahiriza police y’ishuri nta mananiza wakumva utabishoboye mu bworoherane ugatwara umwana wawe ahandi batereka imisatsi.
5. Umubyeyi nawe mbere yo kuvuga ujye ubanza urebe niba uwo mwana ntangaruka bizamugiraho...
Hari ibyitondetwa mu burezi umubyeyi na mwalimu barafatanya! Mbere yo kuvugako bari kukwandikira nawe iyo ubona ibibaye wari kubegera mukabiganira .
6.Ndashimira Ministre kuba yaribukije abarezi icyari gikwiye gukorwa!
Babyeyi ntitwabona ireme ry’uburezi tudafatanije ( abana,ababyeyi,abarimu na Leta ) mureke dukorere hamwe mubworoherane.


ukuri 28 September 2019

ibyo muvuga murabizi??
njye kera niga mu mwaka wa gatatu wa amashuri abanza; mwalimu yanyujije mu mutwe umurongo akoresheje urwembe ndwara ibihushi umutwe wose, ntaho ababyeyi batamvuje byanga gukira Mara umwaka nambaye igipfuko. kugirango nkire bankubishaga amababi yipapayi banziritse imigozi kubera ububabare ngo hato ntiruka nkabasiga!!!
nibyo bihe Bibi bikabije nagize mubwana bwanjye!!!! urwembe rumwe rwacaga mu mitwe yabafite imisatsi bose!!!!!
mwalimu ubundi amenyesha ababyeyi abandikiye batabyumva akanabahamagara.


28 September 2019

ibyo muvuga murabizi??
njye kera niga mu mwaka wa gatatu wa amashuri abanza; mwalimu yanyujije mu mutwe umurongo akoresheje urwembe ndwara ibihushi umutwe wose, ntaho ababyeyi batamvuje byanga gukira Mara umwaka nambaye igipfuko. kugirango nkire bankubishaga amababi yipapayi banziritse imigozi kubera ububabare ngo hato ntiruka nkabasiga!!!
nibyo bihe Bibi bikabije nagize mubwana bwanjye!!!! urwembe rumwe rwacaga mu mitwe yabafite imisatsi bose!!!!!
mwalimu ubundi amenyesha ababyeyi abandikiye batabyumva akanabahamagara.


Mwalimu 28 September 2019

Niba iki cyamamare kitazi ko buri cyumweru abana baba bogoshe wenda yarabyibagiwe hari amahitamo 2: Kumwirukana cyangwa kumwogosha gutyo umuntu yahitamo kumwogosha ariko akaguma ku ishuli kandi ndumva atari we wenyine wabikorewe. Abakobwa bakatirwa amajipo n’ibindi. Byose biri mu gitsure cy’ishuli kandi kigomba guhoraho kugirango gikebure abana bose kuko bangana. Ibi Minister yavuze avuguruza ishuli ntabwo ari byo. Ko kera banaguhondaga se byabujije bamwe kuba abo baribo iki gihe?


Kanyarwanda 28 September 2019

Ese bibaye ikibazo kuko byakorewe umwana w’umuntu uzwi!!!?kubikora sibyo ariko nanone Minister aba ahise abitangaza nk’aho ari igikuba cyacitse,nk’aho mbere yose Atari ahari.Mujye mworoshya ibintu ibibazo u Rwanda rufite si ibyo.


28 September 2019

ngewe simbibona nk,ikosa rya mwarimu ahubwo ndabibona nk,ikosa ry,umubyeyi wibagirwa inshingano ze,kuko kuba Ari icyamamare ntibikuyeho gukora inshingano ze,rero rimwe narimwe ntimukarenganye bamwarimu


Bob 28 September 2019

Ariko mwagiye mureka gukabiriza ibintu, ubuse gutera igihara ni ibintu bihambaye kuburyo ishyano ryacitse umurizo, oya rwose ibi bindya ahantu bitewe nukuntu MINEDUC iremo irarera bajeyi n’ababyeyi bakabitiza umurindi, kubera kudacyaha cg kureba igitsure abana bitakibaho nibyo bisigaye abana barigize amadebe, ubuse nkuyu mwana yazongera kumva mwarimu kubera ukuntu baba bamukabirije, nonese wowe mubyeyi umwana arinda kugira umusatsi washokonkoye urebahe? muzajya muramuka mugenda mutahe igicuku ubutaha nibamwirukana ko imyenda yacitse cg yagiye kwiga atameshe nabyo uzabipostinga, oya rwose sinzafata mukibuno ngo bidahita, birababaje.