Print

Urugendo rwa AS Kigali muri CAF Confederations Cup rwasorejwe muri Uganda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 September 2019 Yasuwe: 3724

AS Kigali yakoze amakosa mu mukino ubanza ikanganyiriza I Kigali igitego 1-1 na Proline FC,yageze muri Uganda ihatsindirwa ibitego 2-1 bituma inzozi zayo zo kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup ziyoyoka.

Ikipe ya AS Kigali yitwaye nabi mu gice cya mbere cy’umukino kuko aricyo yatsindiwemo ibi bitego 2 byombi byatsinzwe na Ivan Bogere ku munota wa 12 n’uwa 21 bituma amahirwe yo gukomeza ayoyoka.

AS Kigali yagerageje kureba ko yakwishyura ngo isezerere iyi kipe yo muri Uganda ariko biba iby’ubusa gusa ku munota wa 85 yishyuyemo igitego kimwe cya faruk Ruhinda.

AS Kigali yasezerewe ku kinyuranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi, igomba kugaruka mu Rwanda vuba na bwangu kuko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha ifitanye umukino na Rayon Sports mu guhatanira igikombe cya Super Cup gihuza ikipe yatwaye shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.


Abakinnyi ba AS Kigali ntibabashije kuyigeza mu cyiciro cya nyuma cyo kwerekeza mu matsinda