Print

Wa musore wakoze umuhanda w’ibirometero 7 ari wenyine na Sina Gerard yamuhaye ishimwe

Yanditwe na: Martin Munezero 29 September 2019 Yasuwe: 7285

Amashusho agaragaza inkuru y’uyu musore yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro z’iki cyumweru, abantu benshi bamushimira ubutwari bwe.

Nyuma yo gusurwa akanashyigikirwa na Minisiteri ifite ibikorwa remezo mu nshingano zayo, Niringiyimana ubu yamaze gushyikirizwa igare na Sina Gerard uzwi nka Nyirangarama, kugira ngo rizamufashe kwiteza imbere.

Mu gihe Niringiyimana asanzwe ari umuvumvu ariko utarabigize umwuga, Sina Gerard yanamushyikirije imitiba 10 ya kijyambere kugira ngo izamufashe guteza umwuga we imbere.

Kuva muri 2016, Niringiyimana Emmanuel ahera kuva mu gitondo kugeza nimugoroba yubaka uriya muhanda wenyine.

Niringiyimana w’imyaka 23 y’amavuko yavuze ko icyatumye agira igitekerezo cyo kubaka uriya muhanda ari uko hariya y’ubatse umuhanda we hari ibihuru byabuzaga abagenzi gutambuka, birangira afashe umwanzuro wo gukora ubutaruhuka kugira ngo ababonere umuhanda.


Comments

alias 30 September 2019

ndashimira Gerald ugize icyo akora ark nkanenga akarere uwo mwana avuko katamufasha
.7km ni nyinshi.leta itanga angahe kugira zikotwe?byibuz akarere kakamushimiye byumwihariko