Print

Bugesera:Umupfumu yagendeye ku gataro abari aho bakizwa n’amaguru[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 September 2019 Yasuwe: 10536

Benshi bari bamuziho kugira Uruhereko aha abajujubijwe n’abajura, ku buryo iyo agarutse afatwa ku cyo yari agiye kwiba ariko ubu noneho yemeye kugaragaza imbaraga afite avuga ko azihabwa n’umukurambere.

Uyu mugabo w’I Nyamata mu karere ka Bugesera benshi bakaba bamuziho kugira imbaraga zidasanzwe, yasobanuye impamvu ubwo yazamukaga mu kirere ari ku rutaro atageze kure ahubwo yahise asubira hasi benshi bakabibona nkaho rwari rugiye kumusigamo imvune.

Salongo yaganiriye na Afrimax Tv , yereka umunyamakuru ibitangaza bitandukanye akora, bageze ku cyo kugendera ku gataro benshi bumva ariko batarabona, yemerera umunyamakuru ko agiye kubimwereka n’abajyaga babihinyura babonereho, ariko ntiyabashije kugera kure.

Yarabanje aramubwira ati “Ibi ni ibintu njyewe nshobora gukora, bindimo kandi nzi, ubu ngiye kuzamuka, iyi ni vora, iyi nkoni yanjye ni vora[Avuga yicaye mu gataro], izi mbaraga zigiye kuruzamura aho ndibugarukire simpazi [Urutaro rutangira kuzamuka mu kirere]”.

Salongo yarazamutse ahita asubira hasi atageze kure, ubu akaba asobanura icyatumye atagera kure, ati “Abantu benshi bateye impaka nyinshi kuri biriya bintu nakoze, bamwe bavuga ko atari byo, ubundi se abantu bazemera ryari? Njyewe sinzi uko abantu bateye ariko njyewe ntacyo nakongeraho”.

Arakomeza, ati “Gusa icyambabaje ni cyakindi nakoze kigasa nk’aho cyanga, nazamutse nkagaruka hasi [Araseka] abantu babigizeho ikibazo bazi ahari ko imbaraga zicitse ariko buriya iyo ufite imbaraga eshanu hakaburamo imwe, baravuga ngo amashyiga atatu ngo habuzemo rimwe ntabwo twarya, buriya rero hari habuzemo ishyiga rimwe inkono yanga gutogota ngo ishye neza, iyo ishya neza nari kugenda mukambura,…”.

Yakomeje avuga ko n’ubwo hari abamwita umurozi cyangwa se umupfumu, we ibyo akora ari ibisanzwe nk’uko n’abandi bajya mu ishuri bakiga bagasubira inyuma ibyo bize bakabishyira mu bikorwa.


Comments

20 July 2020

Turashaka number zawe!


hitimana 30 September 2019

Bene ibi nta handi bituruka uretse ku Badayimoni.Mujya mubona umuntu ufata imodoka ntigende cyangwa abarya inzembe bakazimira.Abapfumu bakoresha imbaraga ziva ku Badayimoni.Ariko nkuko bible ivuga muli Abakorinto ba kabiri igice cya 11 umurongo wa 14,hari igihe Abadayimoni bigira abantu beza.Urugero,na biriya bibera I Kibeho,biba ari Abadayimoni bihindura Bikiramaliya,abantu bakabaramya bibwira ko ari Maliya waje ku isi.Muribuka Satani ukuntu yashutse Eva,akibwira ko ari inzoka avugana nayo.Bible ivuga ko Satani n’Abadayimoni be bayobya isi yose.Abadayimoni nibo bayobora intambara,ubusambanyi,ubwicanyi,etc...bibera mu isi.Imana ibuza abakristu nyakuri gukora ubupfumu.


hmmm! 29 September 2019

nange ngiye kwifashisha laptop na logiciel nereke abanyarwanda b’injiji ko nshobora kugendera ku gataro